Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko kugeza ubu rufunze abanyamahanga basaga 500 mu magororero atandukanye hirya no hino mu Gihugu.
Byatangwe na Komiseri Mukuru w’uru rwego , CG Evariste Murenzi, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubutabera kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, kizasozwa kuwa 19 Ukuboza.
Yagaragaje ko abenshi muri abo banyamahanga bafunze, bahamijwe ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’ibyo gukubita no gukomeretsa.
Aba banyamahanga batawe muri yombi mu bihe bitandukanye bagezwa imbere y’inkiko, bahamwa n’ibyaha.
Icyumweru cy’ubutabera cyatangijwe gifite insanganyamatsiko yitsa cyane ku buhuza aho igira iti “Ubuhuza mu manza,Inkingi y’Ubutabera bunoze kandi bwihuse”.
Muri iki cyumweru cyatangijwe, hazabaho ubuhuza ‘Plea Bargaining ‘ hagati y’abakoze ibyaha n’ababikorewe. ku manza mbonezamubano,iz’ubucuruzi n’ iz’umurimo.
Ubuhuza bwagiyeho mu 2022, hahuzwa abagiranye ibibazo mu rwego rwo kwirinda kujya mu magororero. Kugeza ubu Imanza 20,000 zaregewe inkiko zarangijwe biciye mu Ubuhuza.









