Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryimitse bwa mbere abapasiteri b’abagore bagiye gutangira inshingano zo kuyobora itorero.
Icyiciro cya mbere cy’abimitswe kigizwe n’abapasiteri 15 cyasengewe kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, mu birori byabereye mu Rurembo rwa Huye.
Ibi bibaye bwa mbere nyuma y’imyaka 85 yari ishize iri torero ridafite abshumba b’igitsina gore.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2025, nibwo mu paruwasi atandukanye batangiye kwerekana abashimwe n’inzego zibifitiye ububasha, bagomba gusengerwa bakimikwa.
Ubuyobozi bwa ADEPR bugaragaza ko 33% by’abazasengerwa kwinjira mu izi nshingano ari abagore kuko bagera ku 160. Ibikorwa byo kubasengera bizakomeza kugeza ku wa 18 Ukuboza 2025.
Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, avuga ko itorero rikomeje kwimika ku bwinshi abakora uyu murimo mu rwego rwo kwagura itorero no guhindura imbaga y’abakristo
Ati: “Mu cyerekezo turimo kigeza 2050 twifuje ko itorero rizashyira imbaraga mu kwaguka, kongera umubare w’abakristo ariko tunashyira imbaraga mu gihundura abantu kuba abigishwa.”
Avuga ko nubwo hatari hasanzwe himikwa ab’abagore, atari uko byari bijujijwe mumahame y’iri torero.
Ati “Urumva twagize umwanya w’urwo rugendo, mu biganiro bitandukanye rero twasanze ntaho Bibiliya ibuza gusengera umugore kuba umupasiteri.”
Yanagize ati: “Ni ugushima Imana kuko bizazana Ubundi bwiza n’undi mugisha ku itorero.”
itorero rya ADEPR rimaze imyaka irenga 80 ritangiye, ryakomeje kwaguka mu ivugabutumwa no mu bikorwa birimo ubuvuzi, uburezi no gufasha abatishoboye. Kugeza ubu ifite insengero zirenga ibihumbi 3 mu gihugu hose.
@50934050730114 @227173856182310
Itorero rya ADEPR ryimitse abapasiteri ba mbere b’abagore
Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryimitse bwa mbere abapasiteri b’abagore bagiye gutangira inshingano zo kuyobora itorero.
Icyiciro cya mbere cy’abimitswe kigizwe n’abapasiteri 15 cyasengewe kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, mu birori byabereye mu Rurembo rwa Huye.
Ibi bibaye bwa mbere nyuma y’imyaka 85 yari ishize iri torero ridafite abshumba b’igitsina gore.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2025, nibwo mu paruwasi atandukanye batangiye kwerekana abashimwe n’inzego zibifitiye ububasha, bagomba gusengerwa bakimikwa.
Ubuyobozi bwa ADEPR bugaragaza ko 33% by’abazasengerwa kwinjira mu izi nshingano ari abagore kuko bagera ku 160. Ibikorwa byo kubasengera bizakomeza kugeza ku wa 18 Ukuboza 2025.
Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, avuga ko itorero rikomeje kwimika ku bwinshi abakora uyu murimo mu rwego rwo kwagura itorero no guhindura imbaga y’abakristo
Ati: “Mu cyerekezo turimo kigeza 2050 twifuje ko itorero rizashyira imbaraga mu kwaguka, kongera umubare w’abakristo ariko tunashyira imbaraga mu gihundura abantu kuba abigishwa.”
Avuga ko nubwo hatari hasanzwe himikwa ab’abagore, atari uko byari bijujijwe mumahame y’iri torero.
Ati “Urumva twagize umwanya w’urwo rugendo, mu biganiro bitandukanye rero twasanze ntaho Bibiliya ibuza gusengera umugore kuba umupasiteri.”
Yanagize ati: “Ni ugushima Imana kuko bizazana Ubundi bwiza n’undi mugisha ku itorero.”
Abasengewe mu rurembo rwa Huye rugizwe na Paruwasi 18, ni abashumba 44
barimo abagabo 29 n’abagore 15.
Itorero rya ADEPR rimaze imyaka irenga 80 ritangiye, ryakomeje kwaguka mu ivugabutumwa no mu bikorwa birimo ubuvuzi, uburezi no gufasha abatishoboye. Kugeza ubu ifite insengero zirenga ibihumbi 3 mu gihugu hose.