sangiza abandi

Police FC yababaje Gasogi United ikomeza kuyobora shampiyona

sangiza abandi

Police FC yatsinze Gasogi United 1-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26.

Ni umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier league, wakinnywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Ukuboza 2025 kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino impande zombi zari ziteguye umukino cyane kuko Perezida wa Gasogi United yasuye abakinnyi b’iyi kipe mu myitozo akababwira ko amanota atatu y’uyu mukino akenewe cyane.

Ku rundi ruhande, abakinnyi ba Police FC bari bahize gutsinda Gasogi United bakaba bakongera kugaruka mu mujyo wo gutsinda kuko iyi kipe yari imaze imikino 3 idatsinda ahubwo inganya.

Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino adaheruka instinzi kuko Gasogi United yaherukaga gutsindwa na Marines FC ibitego 2-0 ni mugihe Police FC yaherukaga kunganya na APR FC 0-0.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi ntayibashije kureba mu izamu ry’iyindi .

Igice cya kabiri cyagarukanye indi sura, byumwihariko Police FC itangira gusatira cyane.

Bidatinze ku munota wa 52 ku mupira mwiza watunganyijwe na Kwitonda Alain Baka awucomekera rutahizamu, Ani Elijah umugeraho nta nkomyi arekura ishoti riremereye cyane umupira uruhukira mu rushundura.

Ku munota wa 58 Police FC yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe Ani Elijah ariko BYIRINGIRO Lague ayiteye umunyezamu Cyuzuzo Aime Gael ayikuramo.

Police FC yakomeje gusatira ndetse ibona uburyo butandukanye burimo nko ku munota wa 70 aho Lague yazamukanye umupira ariwenyine, akawuha Richard Kirongozi ariko akawupfusha ubusa ntiyawushyira mu rushundura.

Umukino winjiye mu minota 10 ya nyuma, Police FC isa nihinduye imikinire itangira kugarira cyane, abasore ba Gasogi United batangiye kubona amahirwe yo kugera imbere y’izamu ariko ntibabyaze umusaruro uburyo babonaga.

Police FC yaje gukora impinduka Ani Elijah na Kwitonda Alain Baka batanga umwanya kuri Mugisha Didier, na Christian Ingabire.

Ku munota wa 94, Nkubana Marc yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo ihita ivamo itukura ku ikosa yakoreye BYIRINGIRO Lague ndetse Police FC ihabwa kufura, (coup franc) ariko BYIRINGIRO Lague ayiteye abakinnyi ba Gasogi United bahita bawuvanaho.

Ku munota wa 95 Udahemuka wa Gasogi United, yateye coup franc ariko umunyezamu Osesme awukuramo ujya muri koroneri.

Ku munota wa 96 ,umusifuzi Uwikunda Samuel yasoje umukino, Police FC iba itsinze Gasogi United 1 – 0.

Bivuze iki kuba Police FC itsinze Gasogi United

Police FC igumye ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 26 mu mikino 12 imaze gukina, ni mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa kane aho ifite amanota 18.

Rwanda Premier league irakomeza mu mpera z’iki cyumweru aho APR FC izakina na Gorilla FC ku wa Gatandatu kuri Kigali Pele Stadium, ni mugihe RAYON SPORTS izasura Bugesera FC kuri Stade y’Akarere ka Bugesera ku munsi wo ku cyumweru.

Photos:

Photos: Rwanda Premier League

[fluentform id="3"]