Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain Bacca, yambitse impeta y’urudacayuka umukunzi we, Challia Muzinga, bari mu myiteguro yo kurushinga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kwitonda yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 15, amafoto atatu agaragaza ko yambitse impeta umukunzi we, maze ayaherekesha amagambo ashimangira ko aryohewe n’urugendo rushya yatangiye.
Yanditse ati “Intangiriro y’urudashira rwacu.”
Amakuru yizewe UMUNOTA uvana mu nshuti za hafi za Bacca, ni uko uyu mukunzi we bamaranye igihe kigera mu myaka, gusa bakaba batarifuje ko ibyabo bimenyekana, kugera ubwo babyishyiriye hanze.
Kwitonda Alain Bacca ni umwe mu bakinnyi b’abanyempano u Rwanda rufite.
Uyu musore ukina asatira izamu anyuze ku ruhande rw’ibumoso, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Bugesera FC, APR FC na Police FC akinira ndetse akaba umwe mu bakinnyi ngenderwaho bayo.Mu bihe bitandukanye, Kwitonda Alain yagiye ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” mu marushanwa anyuranye.








