Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ikigo cya Alibaba, Jack Ma, n’umuyobozi w’ikigo cya Yahoo, Jerry Yang, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubucuruzi no guhanga udushya.
Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X.
Aba bayobozi bombi bari mu Rwanda aho bitabiriye itangwa ry’ibihembo ku mishinga yahize iyindi mu gikorwa cya ‘Africa’s Business Heroes (ABH)’, cyatangijwe na Alibaba hagamijwe gushyigikira ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika no guteza imbere imishinga y’ubucuruzi no guhanga akazi.
Aya marushanwa ari busozwe kuri uyu wa Gatandatu, yitabiriwe n’abacuruzi bakomoka muri Afurika bafite imishinga irusha iyindi ubushobozi bwo kuzana impinduka muri sosiyeti.
Abageze ku musoza uko ari 10 ni; Janet Kuteli washinze sosiyeti ya Fortune credit Ltd, Baraka Chijenga washinze iya Kilimo fresh foods, Siny Samba washinze sosiyeti ya Le Lionceau, Mukasahaha Diane, Diana Orembe , Gohar Said na Abraham Mbuthia washinze sosiyeti ya Uza Point.
Abagize akanama nkemuramaka barimo umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, umunya-Nigeria, Ibukun Awosika washinze The Chair Center Group, na Jerry Yang washinze Yahoo.
Uza guhiga abandi muri aba 10 batoranyijwe mu bandi 32, azahabwa inkunga y’asaga miliyoni 1.5 y’amadorari, azamufasha mu gushyira mu bikorwa umushinga we hagamijwe kuzamura ubucuruzi no guhanga akazi.
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Juliana Kangeli Muganza, ubwo yafunguraga inama ya Africa’s Business Heroes (ABH), yahuje abashoramari bo ku mugabane wa Afurika, yashimangiye ko kwihangira imirimo bitangira hakiri kare.
Ku rundi ruhande, Jack Ma binyuze mu kigo yashinze cya Alibaba akorana n’u Rwanda kuva mu 2017, ubwo yarusuraga ndetse akitabira Youth Connect yabereye i Kigali, ari naho havuye umwanzuro wo gushyigikira Afurika mu rugendo rwo kwihangira imirimo.









