sangiza abandi

Abakora ubwutsi basabye kujya bahabwa amasoko manini akunze guhabwa abanyamahanga

sangiza abandi

Abagize Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo kubakorera ubuvugizi bakajya bahabwa amasoko y’imishinga y’ubwubatsi minini yiharirwa n’ibigo by’abanyamahanga, bashimangira ko na bo bafite ubushobozi bwo kuyakora neza.

Ni ubusabe bagejeje kuri Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, mu nama ngarukamwaka ihuza abanyamwuga mu rwego rw’ubwubatsi.

Iyo nama yateraniye i Kigali muri Convention Center kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025.

Abagize urugaga rw’bahanga mu bwubatsi nasabye kandi ko itegeko ritanga ibyangombwa by’ubwubatsi ryavugururwa kuko byaca akajagari k’ababikora nta bumenyi buhagije bafite bigatera urubwa izina ryabo.

Minisitiri Gasore yavuze ko ibyifuzo byabo bagiye kubiganiraho ndetse ibishoboka bigahita bihabwa umurongo, anizeza ko itegeko ryo kurengera abanyamwuga mu by’ubwubatsi ryatangiye kunozwa kandi rizasohoka mu gihe cya vuba.

Minisitiri Gasore yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza gukorana n’inzego z’abanyamwuga mu guteza imbere udushya, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, no kubaka ibikorwaremezo byita kuri bose hagamijwe kugera ku hazaza h’igihugu gifite ubukungu buhambaye.

Yashimye Institute of Engineers Rwanda (IER) ku ruhare rwayo mu kugenzura imyitwarire n’imikorere y’abakora umwuga w’ubwubatsi, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi, no kubahiriza indangagaciro z’umwuga, ibi bikaba iby’ingenzi mu gutanga ibikorwa remezo bitekanye, biramba kandi bifite ireme mu Rwanda.

Iyo nama utera a haganijwe gushyira ubwubatsi ku isonga mu iterambere ry’ibikorwaremezo birambye no mu guhindura igihugu mu buryo burambye.

Photos:

[fluentform id="3"]