sangiza abandi

Gicumbi: Abana batatu baturikanywe na gerenade

sangiza abandi

Abana batatu bo mu muryango umwe wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba, baturikanywe na grenade ubwo batashyaga inkwi mu ishyamba, bahita bitaba Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Mama Urwagasabo ko ibi byabaye ahagana saa Tatu za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, ubwo aba bana barimo uw’imyaka 16, uwa 13 n’uw’itanu bakinishaga iki gisasu kikaza kubaturikana.

Avuga ko bari kumwe n’ababyeyi babo bari mu murima ariko bo bakaba bari bagiye gushaka inkwi mu ishyamba riri hafi aho ariho basanze icyo gisasu.

Ati: Bari baherekeje umubyeyi , we yari mu murima mu by’ubuhinzi busanzwe, hanyuma bo bajya gutashya inkwi mu ishyamba, ubwo rero ni aho bagisanze.”

Mayor Nzabonimpa wanigereye ahabereye iyi mpanuka, avuga ko ibi bice byegereye umupaka ndetse byanamazemo intambara iminsi, bibonekamo ibisasu nk’ibi asaba abaturage kwigengesera no gushishoza mu gihe babonye ikintu batazi, bagatanga amakuru ku nzego z’ibanze n’iz’umutekano, mu rwego rwo kwirinda ibyago nk’ibi.

Ati: “Twese igihe tubonye ikintu tutazi tujye tugisha inama. nk’igice cyegereye umupaka ibisasu bijya biboneka turabibona, hari inzego zishinzwe kubitegura cyanga bakabituritsa.”

Abahazi bavuga ko ako gashyamba kigeze kubamo abahoze ari abasirikare muri Leta ya kera, bikaba bikekwa ko haba hari ibisasu byagiye bihasigara.

Ubuyobozi bw’aka karere bwihanganishijeuyu muryango waburiye icyarimwe abana b’abahungu 3 barimo uwitwa Fiston, Patrick na Regis.

Photos:

[fluentform id="3"]