Isimbi Alliance zwi nka Alliah Cool wamenyekanye muri sinema nyarwanda, yihanganishije Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad , nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rumukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro.
Abandi bakatiwe n’uru rukiko ni Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kwizera Nestor [Pappy Nesta] .Ni mu gihe Kalisa John uzwi nka KJohn, urukiko rwemeje ko arekurwa by’agateganyo.
Iperereza rirakomeje ku byaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho ya Yampano atera akabariro.
Nyuma yo kumenya umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Alliah Cool abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagiye ahashyirwa ubutumwa bw’amasaaha 24 “Story’ , maze asangiza abamukurikira ifoto ye ari kumwe na Djihad maze ayiherekesha amagambo agira ati “Pole Sana Umuchou Wanjye” maze arenzaho agatima kuri aya magambo.
Djihad ni umwe mu nshuti za hafi za Alliah Cool, aho ubushuti bwabo bumaze igihe ndetse mu Ugushyingo 2025, Djihad yari mu byamamare byifatanyije na Alliah Cool mu birori by’isabukuru ye byabereye mu Mujyi wa Goma.
Djihad ni umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa Youtube, aho amenyerewe mu biganiro bitandukanye akora ahanini bitajya bivugwaho rumwe bitewe n’amakuru asangiza abamukurikira.








