sangiza abandi

MINICOM yijeje ubufatanye abacururuzi b’abagore

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yashimangiye ko biteguye gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore kongera umusaruro w’ibyo bakora no kubijyana ku isoko bifite ubuziranenge bwahangana n’ibindi bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 17 Ukuboza 2025,  mu Imurikabikorwa ry’Ubucuruzi ryahuje abagore b’Abanyarwanda n’abaturutse muri Ethiopia.

Iri murikagurishwa ribaye ku nhsuro ya mbere, ryari rigamije kwagura imikoranire no kungurana ubumenyi mu buryo bw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko ibyo nakora bikiri ku rwego rwo hasi ariko biteguye kubafasha kongera ibyo bakora n’ibyo bohereza mu mahanga kandi bifite ubuziranenge

Ati: “Biracyari ku rwego rwo hasi mu bijyanye n’imibare, ntabwo biragaragara mu mibare y’igihugu ku rwego rufatika.”

Akomeza agira ati: “Icyo tugomba kubafasha ni ukugirango bongere ingano y’ibyo bakora ndetse baguke bakorere amasoko yose dufite ari hirya ya Afurika ndetse n’amasoko yo hanze.“

Perezida w’ihuriro Nyafurika ry’abagore b’abacuruzi , Kamanzi Uwera Gloria, yavuze ko bazungukira byinshi muri ubu bufatanye birimo guhanahana ubumenyi

Yagize ati: “Haribyo tuzi dushobora kubasangiza, murabizi ko natwe dufite ikawa iri kugenda imenyakana cyane ku isi, nabo rero turashaka kugirango tubashihsikarize kutugurira ikawa ariko habeho n’imikoranire nzane umwihariko runaka, nawe azane umwihariko.”

Sosiyete y’indege za Etiyopiya ikora ingendo eshatu mu cyumweru iza mu Rwanda, ndetse n’iy;imitwaro igakora ingendo 5 , ibi bikaba amahirwe akomeye yo gukora bucurzi hagati y’u Rwanda na Ethiopia.

Ambasaderi wa Ehtiopia mu Rwanda, Mesfin Gebremariam, yavuze ko basanze hari ibikoresho u Rwanda rutumiza mu nganda zo mu bihugu binyuranye, Ethiopia ikaba ibona hari amahirwe yo kujya ibigeza mu Rwanda bidahenze.

Ati: “Twabonye hari ibicuruzwa bimwe bitumizwa mu bihugu binyuranye tukaba twaravuganye n’inganda z’iwacu, zishobora kujya zibigeza mu Rwanda tukaziba icyo cyuho.”

Muri iri murikabikorwa ry’ubucuruzi, abagore b’abanyarwanda bishimiye ko bamaze kugira ubunararibonye mu bucururiz mpuzamhanga aho binyuze mu makoperative mu Rwanda bahabwa ubumenyi mu gutunganya neza umusaruro ukagera ku masoko umeze neza. 

Photos:

[fluentform id="3"]