Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yasabye Abanyarwanda kuzitabira igitaramo “Icyambu” kizaba ku munsi mukuru wa Noheli, aboneraho kubizeza ko umuntu wese uzacyitabira azatahana umunezero, kuko kizaba ari umwanya wo kuramya Imana no gusabana mu byishimo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kane, kizabera muri BK Arena, tariki ya 25 Ukuboza 2025.
Muri iki kiganiro, Israel Mbonyi yagarutse ku rugendo rwe mu gukorera Imana, avuga ko yakuze abyiyumvamo ndetse n’ubwo yigaga Ubuforomo mu gihugu cy’u Buhinde n’ubundi yahoraga ashishikariye kuririmbira Imana.
Ati” Ikintu cya mbere cyanezezaga ni iyo narangizaga ishuri nkajya kuririmba mu rusengero no gucuranga.”
Avuga ko nubwo yakundaga kuririmba no gucuranga ariko atigeze atekereza ko byazagera ku rwego rwo kwamamara nk’urwo agezeho.
Yagarutse ku izina ‘Icyambu’ benshi bakunze kumwita, ari naryo yahaye iki gitaramo, avuga ko ahamagarwa n’Imana ariryo yumvise, ndetse agaruka ku bihe bidasanzwe yagiye agirira muri iki gitaramo kiba ku munsi w’Ivuka rya Yezu.
Ati” Ibihe bidasanzwe twagize ni ubuhamya bw’abantu nagiye nakira. Iyo dusoje nubwo abantu baba babona twanezerewe ariko Imana iba yakoze ibintu bidasanzwe, ikintu kinkora ku mutima nuko abantu nakira baza bari barwaye bagataha bakize, baza batanezerewe bagatahana umunezero mu rugo, abantu baza hari ibitagenda Imana ikagenda ibasubiza.”
Yakomeje agira ati ” Icyambu cyampaye gusoza umunsi wacu wa Noheli neza, ukagenda ugasangira n’imiryango ukabana n’inshuti ubundi ukaza ugatarama ukishima ukagira umunezero.”
Israel Mbonyi yibiye ibanga abazitabira igitaramo cye ababwira ko kugera muri BK Arena muri uriya mugoroba wa Noheri, bizabaha umunezero.
Ati” Njya mbwira abantu ngo nuza nukandagira hano ndakuzuza umunezero, ntago utaha uko waje. Imana irakuzuza umunezero, Imana iragukiza, niba urwaye Imana iragukiza, niba ufite umubabaro Imana irawurangiza, mba numva hari ibintu byinshi Imana iri bukore cyane cyane ku mutima.”
Yavuze ko atangira ibi bitaramo bwa mbere yumvaga bizitabirwa n’abantu basengana, aterwa imbaraga n’uburyo agikora bwa mbere kitabiriwe n’abantu benshi batandukanye, akaba uyu munsi atumira buri muntu wese.









