sangiza abandi

Noheli n’Ubunani byahumuye! Dutemberane mu isoko ry’ibiribwa – VIDEO

sangiza abandi

Harabura iminsi iminsi itanu ngo Noheli yizihizwe ndetse n’indi itandatu ngo twinjire mu mwaka mushya wa 2026.

Ni igihe ubona ko ibintu byose byahindutse, aho abantu kenshi bahaha imyambaro mishya, ibiribwa by’amoko yose , yewe n’akaboga gakundwa n’abatari bacye kagurwa ku bwinshi.

Impumeko ku isoko mu minsi ya Noheli n’Ubunani

Mu minsi ya Noheli, imiryango myinshi irahura, igasangira, ikifurizanya umunsi mwiza w’Ivuka rya Yezu/Yesu Kirisitu.

Umunota wavuganye n’abakora ubucuruzi bw’ibiribwa mu mujyi wa Kigali, batangaza ko iminsi mikuru y’uyu mwaka ubona abantu batayifitiye amatsiko ugereranyije n’indi yabanje, bakavuga ko byaba biterwa nuko amikoro y’abantu yaba yaragabanutse.

Niyimfasha Emile, acuruza imboga mu isoko rya Kimironko, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mucuruzi avuga ko kuri ubu ubona ko abaguzi bataraba benshi ugereranyije n’indi myaka .

Ati ” Urabona muri uyu mwaka bitandukanye n’indi. Ubundi mbere y’icyumweru ngo iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ibe, wabonaga abantu ari urujya n’uruza ariko urebye ubu, ntabwo urujya n’uruza rw’abantu ruratangira kuza.”

Akomeza ati ” Iyo uganiriye n’abantu bari hanze hano, bavuga ko amafaranga yabuze, ariko numva nge atari yo mpamvu.”

Gahamanyi Alphonse , nawe akorera mu isoko rya Kimironko, aho acuruza ibintu bitandukanye birimo ibiribwa.

Uyu mugabo, avuga ko nubwo ubona ko abaguzi bataraba benshi, afite ikizere ko iminsi mikuru izaba biyongereye.

Ati ” Mbere byagendaga neza muri Noheli, wabonaga abantu bafite ishyaka, bahaha neza, ariko nyine uko imyaka igenda ishira, ubona bitagenda neza mu minsi mikuru.”

Akomeza ati ” Urabona ko iminsi mikuru ibura iminsi micye, ariko urabona ko abantu badahaha neza, baza buhoro,ariko tukavuga ko amafaranga azaza habura iminsi ibiri.”

Akanyama karagurwa ku bwinshi

Tuyisenge Jean Pierre, ni umucuruzi w’inyama mu isoko rya Kimironko. Uyu ahamya ko kugeza ubu abaryi b’akaboga batangiye kwiyongera ndetse binjiye mu minsi mikuru.

Ati ” Akaboga nta bidasanzwe, nubwo ibiciro byazamutse, byazamutseho gacye ugereranyije na mbere ariko ntabwo wavuga ko ibiciro byatumbagiye cyane. “

Akomeza agira ati ” Akaboga bari kuza kugashaka ari benshi,urabona ko Noheli n’Ubunani , abantu bayiteguye, bari kuza nta kibazo.”

Uyu avuga ko mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bagira abakiriya benshi ku buryo bashobora gucuruza Toni z’inyama.

Rwigema Jean Marie Vianney ukorera ubucuruzi muri Nyabugogo aho acuruza ibiribwa bitandukanye.

Uyu mucuruzi avuga ko iminsi mikuru itagishidukirwa nka mbere ahanini bitewe n’ubushobozi bw’abantu butifashe neza.

Ati ” Mu mezi abiri ashize wabonaga ibintu bigenda gacye ariko ubu niba ari kubera iminsi mikuru urabona ko ibintu biri kugenda biza gagacye, hari ikizere ko ibintu bizagenda neza.”

Uyu mucuruzi avuga ko batazazamura ibiciro bagamije guhenda ababagana.

Ati ” Ibiciro ntabwo twabimanika, ahubwo tugendana nuko isoko rimeze.”

kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda ,NISR, cyatangaje ko mu Ukwezi ku Ugushyingo 2025,ibiciro byiyongereyeho 7,2% ugereranyije n’Ugushyingo kwa 2024.

Ibiciro mu kwezi ku Ukwakira 2025 byari byiyongereyeho 7,1%.

NISR ivuga ko ibiciro byo mu Ugushyingo 2025, byiyongereye bitewe ahanini n’iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,4%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16,2%, iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,7%, iby’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70,9%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 9,3% .Ni mu gihe ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,4%.

Photos:

Photos&Video: Sibobugingo Fiston

[fluentform id="3"]