Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba uyu munsi umubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza atari ikosa ry’u Rwanda, ahubwo ko biterwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu burangajwe imbere na Perezida Ndayishimiye.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye ba B&B Kigali FM aho yavuze ko Perezida w’u Burundi Ndayishimiye, ari we ntambamyi mu gutuma ibihugu byombi kuri ubu bitabanye neza.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rugerageza kenshi kubana neza n’u Burundi ariko bigakomwa mu nkokora n’amagambo atangazwa na Ndayishimiye mu bihe bitandukanye, aba yiganjemo ayo kugaragaza ko ashaka gutera u Rwanda.
Amb Nduhungirehe yatanze urugero rw’igihe Perezida Ndayishimiye yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye mu butumwa bw’akazi nk’Umuyobozi wari ushinzwe guteza imbere amahoro n’urubyiruko muri Afurika, akavuga ko azafasha urubyiruko rushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Yagize ati “Tariki 21 Mutarama 2024, Perezida Ndayishimiye ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inyuma ye hari ibendera ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yavuze ko bagomba gufasha urubyiruko rw’u Rwanda guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, abivuga gutyo kandi ari umuyobozi”.
Yakomeje avuga ko u Burundi bwakomeje gukora ibikorwa birwanya u Rwanda harimo no gufatanya n’umutwe wa FDLR usanzwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ukaba ufite intego yo guhirika ubutegtsi bw’u Rwanda .
Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma na Bukavu hasigaye Uvira, ubutegetsi bw’u Burundi bwasabye ibiganiro n’u Rwanda ndetse biraba ariko ntibyagira icyo bitanga kubera amagambo ya Ndayishimiye.
Yagize ati “Icyo gihe nyuma y’uko M23 yasatiraga gufata Uvira, Abarundi badusabye ko twaganira tugahosha umwuka mubi wari wazamutse ndetse inzego zacu z’umutekano zibonana n’izabo ku mupaka bagira ibyo bumvikana bigomba gukorwa ariko nyuma y’aho Ndayishimiye yagize kuri BBC avuga ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi”.
Yavuze ko na nyuma y’uko Uvira ifashwe tariki 14 na 28 Ukuboza 2025 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye guhuza u Rwanda n’u Burundi nanone intumwa z’ibihugu byombi zigahura zikanumvikana ku byo zigomba kubahiriza ariko nanone bikongera gusubizwa irudubi na Ndayishimiye.
Yavuze kugeza ubu Ingabo z’u Burundi zikiri muri Congo aho ziri gufatanya n’Interahamwe zo mu mutwe wa FDLR, kandi ko bahuriye ku mugambi wo gutera u Rwanda.
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’u Burundi nk’igihugu bahuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Twebwe turabwira Abarundi tuti ‘icyo twifuza ni ukubana neza namwe tukagira ibiganiro biduhuza ariko ikigaragara n’uko ntabushake burimo ku rundi ruhande”.
Kugeza ubu imipaka yose yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi irafunzwe aho leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga iyi mipaka yayo yose mu ntangiriro za Mutarama 2024, ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara, ibirego u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma.









