sangiza abandi

‘Urubanza rurategurwa ntabwo urutekerereza mu rukiko’ – Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yacyebuye abavoka

sangiza abandi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yibukije abagize urugaga rw’abavoka, ko kumenya neza amategeko bibafasha gutegura neza urubanza, bikabagira abanyamwuga mu gutanga ubutabera.

Ni butumwa yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abavoka yabereye muri Kigali Convention Center, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025.

Mukantaganzwa yavuze ko muri rusange imikoranire y’Urwego rw’Ubucamanza n’Urugaga rw’Abavoka n’izindi nzego zigize urunana rw’ubutabera ari myiza cyane, ariko hari ibikwiye kunozwa mu rwego rwo guharanira ubunyamwuga mu butabera.

Ati “Iyo mvuze umwavoka w’umunyamwuga, mba mvuga umwavoka uzi amategeko ajyanye n’ikibazo cyangwa ibibazo bigize urubanza. Ubundi urubanza rurategurwa ntabwo urubanza urutekerereza mu rukiko.”

Yasabye abavoka kujya babanza kumenya neza ikibazo umukiriya afite, ndetse n’itegeko bari bwifashishe bamuburanira kandi rikaba ari itegeko rikiriho.

Ati” Maze kugira imanza nk’eshatu aho abavoka baza bakoresha amategeko yavuyeho, murumva ko ari ikibazo.”

Yakomeje agira ati: “Icyo tubasaba ni ukugirango mumenye amategeko. Itegeko tuvuga ni itegeko ririho ntabwo ari itegeko ryavuyeho.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yanibukije bavoka ko kugirango ube umwavoka mwiza ugomba gusa neza.

Ati ”Namwe nimutekereze mu rukiko iyo ubonye umwavoka uje asa nabi, ikanzu ye imeze nk’iyaraye ahantu, imisatsi ye ntisokoje, wamwegera akaguhumurira akantu.”

Yakomeje agira ati “Iyo uziko ufite urubanza mu rukiko runaka hari uko ugomba kuba usa, hari uko ugomba kwitegura. Ntabwo ukwiye kuza waraye mu nzoga, ntabwo ukwiye kuza utakarabye, ntabwo ukwiye kuza nta toje (umwenda w’umwuga ) witwaje.”

Yaboneyeho gushimira Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, uruhare rwarwo mu guteza imbere ubutabera bunoze no kwegereza abaturage serivisi z’amategeko.

Ati “Ndabashimira ku musanzu mutanga mu guteza imbere ubutabera n’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.”

Perezida w’Urugaga rw’abavoka, Me Nkundabarashi Moïse, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025, abantu 181 basabye kwinjira mu mwuga w’Ubwunganizi mu mategeko, ariko 113 ni bo babashije gutsinda ibizamini bibemerera gutangira uwo mwuga.

Photos:

[fluentform id="3"]