sangiza abandi

Uburyo bwo kurwanya ruswa bushobora guhinduka ariko igitekerezo cyo ntigihinduka – Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi , yatangaje ko ingamba zafashwe zo kurwanya ruswa zigomba gushyirwamo imbaraga no gukomeza gushyigikirwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga Inama Nkuru ya 17 y’uyu muryango iri kubera i Rusororo, ku Cyicaro Gikuru.

Umukuru w’igihugu yavuze ko mu myaka 38 ishize, igihugu cyashyize imbaraga mu kurwanya ruswa ndetse ko bizakomeza gukorwa.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yavuze ko umuryango FPR Inkotanyi wafashe ihame ryo kurwanya ruswa kandi ridashora guhinduka.

Yagize ati ” […] RPF yaravuze ngo tugomba kurwanya ruswa, uko kurwanya ruswa ntiguhinduka.icyo gitekerezo cyo kurwanya ruswa mu myaka 38 ishize, ntabwo tugiye kuyirwanya kubera ko twagiye ku gihe cyemera ruswa. “

Yakomeje agira ati ” Ahubwo igihinduka ni uburyo wakoresha kugira ngo uyirwanye. Ariko kurwanya ruswa ntibihinduka.”

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi atangaje ibi mu gihe Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2025, bwagaragaje ko ruswa nto yagabanyutse aho  yavuye ku kigero cya 18.5% igera kuri 14.6%.

Gusa nubwo umubare w’abatanze ruswa wagabanutse, amafaranga atangwa muri ruswa yariyongereye avuye kuri   Miliyoni 17 muri 2024  agera kuri miliyoni 29.5 Frw, bitewe n’uko abayaka bahinduye amayeri, bagasaba amafaranga menshi kuko bazi ko ari icyaha gihanishwa ibihano bikomeye.

Photos:

Photos: RPF INKOTANYI

[fluentform id="3"]