Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi yagaragaje uburyo amahanga yashatse kongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ariko agasanga bunze Ubumwe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga inama Nkuru ya 17 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Perezida Kagame yavuze uburyo mu bihe bishize, amahanga yashatse kongera gusubiza mu bihe by’amacakubiri Abanyarwanda ariko agasanga bahuje, bunze Ubumwe.
Perezida Kagame yagize ati ” Sinzi ko hari igihugu gifite abaturage beza nk’abacu. Impamvu ndayikubwira, urebye aho tuvuye, muri Politiki y’amacakubiri, Jenoside, ariko tukaba tugeze aha, aho abaturage bari hamwe,n’uburyo Isi yose yirirwa ibashaka kubasubiza [mu mateka mabi] . Aba navugaga bo hanze bashaka kudusenya, bashatse ukuntu baza mu Banyarwanda kongera kubatandukanya, bajye mu mwiryane, abaturage barabananira. “
Ibi umukuru abihuza n’ibirego by’amahanga bishinja u Rwanda gufasha AFC/M23 no kuba ngo ari rwo rugira uruhare mu guhungabanya umutekano wa RDCongo.
Yavuze uburyo amahanga yakoze ibishoboka byose ngo amahanga yongere gutanya Abanyarwanda ariko asanga bidashoboka.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ikintu kimwe gifasha abayobozi kugeza ku iterambere ry’igihugu no ku Banyarwanda ari ugukorera hamwe no guhuza.
Ati ” Ubundi muri FPR, cyangwa ibindi byose dukwiriye kuba dukora mu kubaka igihugu cyacu, umuntu aba akwiye gutekereza nk’umuntu, agatekereza inshingano afite, zimuhuza n’abandi, byagera ku bikorwa, tukabikorera hamwe. “
Yakomeje ati “Nibwo bigira akamaro, bigira umusaruro. Uko turi hano twese , buri wese afite ibimureba ku giti cye ariko kuko duhuriye hano dufite byinshi duhuriyeho. Mu bikorwa rero niho ha mbere dukwiriye kuba duhurira.”
Ntibibujije abantu no gutekerereza hamwe ariko muri bya bikorwa niho bigaragarira. Ariko bitabujije umuntu gutekereza ku giti cye. Ariko hano ni bintu bibiri bihura. Ni ibitureba nk’abantu buri umwe ku giti cye, ariko ni ibitureba dukwiriye kuba dukorera igihugu cyacu, Abanyarwanda.”
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri mu zazamutse mu manota kuko kuri ubu ifite 86,31% ivuye 85,84% mu mwaka ushize.
Ibi bigaragaza uburyo bafitiye ikizere ubuyobozi kandi batewe ishema no kuba abanyagihugu.
Ibi bijyana no kuba ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu bwaragaragaje ko Abanyarwanda bashyize hamwe .
Ubu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze ku kigero cya 95,3% mu 2025.
Mu 2020, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyari 94,7%.










One Response
Turamukunda