Ababyeyi b’Intwaza bavuga ko gusangira iminsi mikuru n’abanyamuryango ba Unity club Intwararumuri, bibagaragariza ko bafite igihugu kibakunda kandi kibitayeho ndetse ko bibabera n’umwanya wo kumva batari bonyine, bikanabongerera icyizere cyo kubaho.
Ibi babigaragaje mu biriro byo gusangira n’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025 banabifuriza kuzagira Umwaka mushya Muhire wa 2026, byabereye mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025.
Ibi birori byanitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturanye n’uru Rugo rw’Impinganzima rubamo Intwaza 103, barimo abakecuru 95 n’abasaza 8.
Intwaza Azela Nyirangirumwami wavuze mu izina ry’Ababyeyi baba mu Impinganzima ya Huye, yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, babaherekeza uko bikwiye mu busaza bwabo.
Yagize ati: “Umva turashima Imana yaturemeye Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame! Tujya tuganira tuti: “Imana yabahaye kumenya abantu bose mu bwenge budashidikanywaho!”
Yakomeje agira ati :”Ubu twe turashima, nta ngororano twabona duha Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ariko icyo dukora buri gitondo ni ukumusengera.
Yavuze ko bishimiye cyane uyu munsi Intwararumuri zifatanyije nabo mu gusoza umwaka, agaragaza ko bitaweho kandi bafashwe neza ku buryo ubusaza bwabo babufata nk’ubukwe.
Ati: “Uyu ni umunsi wo gushima ibyo tubona. Bana bacu mwatugendereye reka tubabwire: “Hano dufashwe neza! Gusaza kwacu tubifata nk’ubukwe.”
Yakomeje agira ati: “Hari benshi bapfuye badaherekezwa nk’uko duherekezwa ubu! Imana ikomeze iturindire Abayobozi bacu. “Mubaduhere izi ndamukanyo muti Turabakumbuye .”
Mur iyi minsi twitegura gusoza umwaka wa 2025 twinjira mu wa 2026, Abanyamuryango ba Unity Club bakomeje gusura no kwifatanya n’Ababyeyi b’Intwaza mu turere dutanukanye turimo Bugesera, Huye, Nyanza, Rusizi n’abandi mu rwego rwo kwishmana nabo no gukomeza kubaba hafi.
Ingo z’Impinganzima zubatswe muri gahunda yatangijwe mu 2014 na Madamu Jeannette Kagame, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’Ababyeyi bageze mu zabukuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikabasiga ari incike, ubu bakaba barahawe izina ry’Intwaza.











