sangiza abandi

Abakora ubucuruzi burimo utubari na Resitora bashyiriweho amasaha mu minsi mikuru isoza umwaka

sangiza abandi



‎Urwego Rw ‘Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwashyizeho amasaha y’agateganyo azagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 22 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 05 Mutarama 2026.

‎Bikubiye mu itangazo RDB hashyize hanze kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025.

‎RDB ivuga ko amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo resitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora ijoro ryose ku wa Gatanu, muri mpera z’icyumweru no mu minsi y’ibiruhuko rusange.

‎Ni mu gihe kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, ibi bikorwa bizajya bikora kugeza saa cyenda za mu gitondo 3:00 am (nyuma y’amasaha atatu undi munsi utangiye)


‎Ni mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abatembera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibyo kwidagadura bisoza umwaka.


‎RDB kandi yibukije ko nubwo hashyizweho aya mabwiririza, bidakuraho asanzwe akurikizwa arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18,

‎Yasabye abantu bose kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

‎Abacuruza no yabasabye kwirinda guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]