Urwego Rw ‘Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwashyizeho amasaha y’agateganyo azagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 22 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 05 Mutarama 2026.
Bikubiye mu itangazo RDB hashyize hanze kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025.
RDB ivuga ko amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo resitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora ijoro ryose ku wa Gatanu, muri mpera z’icyumweru no mu minsi y’ibiruhuko rusange.
Ni mu gihe kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, ibi bikorwa bizajya bikora kugeza saa cyenda za mu gitondo 3:00 am (nyuma y’amasaha atatu undi munsi utangiye)
Ni mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abatembera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibyo kwidagadura bisoza umwaka.
RDB kandi yibukije ko nubwo hashyizweho aya mabwiririza, bidakuraho asanzwe akurikizwa arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18,
Yasabye abantu bose kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Abacuruza no yabasabye kwirinda guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.





