sangiza abandi

iShowSpeed wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ategerejwe i Kigali

sangiza abandi

Darren Watkins Jr. wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka iShowSpeed ategerejwe mu Rwanda, mu ruzinduko rudasanzwe azagirira ku mugabane wa Afurika, aho ateganya gusura ibihugu 28 mu gihe cy’iminsi 20.

Uyu musore w’Umunyamerika wamenyekanye cyane kuri YouTube, Twitch n’izindi mbuga nkoranyambaga, azwi cyane mu buryo budasanzwe atambutsa ibiganiro bye, mu buryo bwo gutebya, gutungurana no kwegera abafana be mu buryo bwihariye.

Ku wa 21 Ukuboza 2025, nibwo iShowSpeed yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho azajya akora ibiganiro by’imbonankubone ‘livestreams’, ari mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X, yagaragaje ko azasura ibihugu birimo Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigerie, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, u Rwanda n’ahandi.

iShowSpeed yatangiye amenyekana cyane abinyujije mu mikino yo kuri murandasi, by’umwihariko iya FIFA n’urukundo rudasanzwe afitiye Cristiano Ronaldo afata nk’ikitegererezo, aza kwagurira ibikorwa bye mu biganiro bya IRL (In Real Life), umuziki n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Mu Rwanda, biteganyijwe ko iShowSpeed azahura n’abafana be, asure ahantu nyaburanga ndetse anakore ibiganiro bizanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu musore yaherukaga gusoza urugendo yise “Speed Does America Tour”, aho yazengurutse Leta 25 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 35.

Gusa nkuko byagenze muri izi ngendo za mbere, iShowSpeed ntiyatangaje igihugu azatangiriramo uru rugendo cyangwa amatariki azagerera muri buri gihugu.

Abakunzi be mu Rwanda bagaragaje ibyishimo n’amatsiko menshi, bategereje kwakira uyu munyempano wihariye, mu ruzinduko rufatwa nk’urw’amateka mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]