sangiza abandi

Bahame Hassane uyobora ikigo cya Gitagata yafunzwe akurikiranyweho ruswa y’ishimishamubiri

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, akekwaho ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite ndetse no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu bantu bari baje kugororerwa muri iki kigo.

RIB yatangaje ko iperereza kuri ibi byaha rikomeje, mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu, harimo gutunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha

Mu itangazo ryayo, RIB yashimangiye ko ibyaha byo gukoresha nabi ububasha na ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko, cyane cyane iyo bikozwe n’abantu bafite inshingano zo kurera, kurinda no kugorora abandi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwanongeye kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa, by’umwihariko ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ko bagomba kubireka burundu kuko bitemewe kandi bigira ingaruka zikomeye ku bagizweho ingaruka no ku muryango nyarwanda muri rusange.

RIB kandi yashimiye abantu bagira ubutwari bwo kudaceceka no kudahishira ibyaha nk’ibi, ibasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe hakiri kare kandi abagikora bagezwe imbere y’ubutabera. gutanga amakuru bishobora gukorwa hifashishijwe imirongo ya RIB, inzego z’umutekano ziri hafi, cyangwa ubundi buryo bwemewe, kandi ko uwatanze amakuru arindwa n’amategeko.

Photos:

[fluentform id="3"]