Umukobwa wo mu Karere ka Ruhango w’imyaka 26 y’amavuko, yasanzwe yapfiriye mu nzu y’umusore bikekwaho bararanye.
Uyu mukobwa yapfiriye mu Mudugudu wa Buhanda, Akagari ka Nyakogo, Umurenge wa Kinihira, mu Karere ka Ruhango.
Amakuru yatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda birimo TV1, aturuka mu baturage avuga ko uyu mukobwa yari yagiye mu kazi k’uburaya, aho yararanye n’umusore witwa Habyarimana Jean Pierre.
Ku rundi ruhande Habyarimana we avuga ko atigeze ararana n’uyu mukobwa, kuko ngo uyu mukobwa yamwatse icumbi, umusore ararimuha nuko akomeza ajya mu kazi ko koza imodoka.
Ubwo yazaga gutaha avuye mu kazi mu masaha ya saa kumi nimwe za mu gitondo, yasanze uyu mukobwa yanegekaye niko gutekereza kumuha agasukari ngo kamugarurire imbaraga, ariko nyuma aza gupfa.
Habyarimana yahise atabaza umuturage w’inshuti ye, agira ati “Ngwino urebe iryo ngushije”, undi amubaza uko bigenze, amusubiza ati ” Baramfunze birarangiye. Nacumbikiye umuntu none yaguye mu rugo.”
Abaturage bo bavuga ko batabaye basanze uyu mukobwa aryamye ku buriri, ariko bakavuga ko babona bigaragara ko yakoreshwe imibona mpuzabitsina.
Bamwe mu baturanye b’uyu musore bavuga ko Habyarimana asanzwe abana n’undi musore muri iryo cumbi, ariko bakemeza ko mu gihe uyu mukobwa yazaga uwo mugenzi we atari ahari.
Se w’uyu mukobwa nawe yavuze ko nta ndwara idasanzwe umukobwa we yari afite, yatuma akora imibonano mpuzabitsina agahita apfa.
Habyarimana w’imyaka 46 y’amavuko, ndetse ngo ukiri n’ingaragu yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabagari, mu gihe hagikomeje iperereza.
Ku rundi ruhande umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa ku bitaro bya Gitwe, kugirango hamenyekane icya mwishe.
Bamwe mu baturage batuye hafi y’aho byabereye bavuze ko uwo musore yari asanzwe abana n’undi musore muri iryo cumbi, ariko bakemeza ko igihe urupfu rwabaga uwo mugenzi we atari ahari.





