sangiza abandi

Minisitiri Uwimana yerekanye uruhare rw’itangazamakuru mu kurengera ubuzima bwo mu mutwe

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kubaka sosiyete n’umuryango muri rusange cyane ko muri sosiyete ibibazo byo mumutwe binaze kwiyongera.

Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolee, mu kiganiro na RBA, yavuze ko uburyo inkuru zimwe zitangazwa, by’umwihariko izibanda ku byaha n’ibikorwa bidasanzwe bibera mu miryango, bishobora kugira ingaruka ku bundi buzima bwo mu mutwe bw’abaturage no ku mibanire y’imiryango.

Yavuze ko hari abantu bakora ibikorwa bitete ubwoba bitewe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bityo ko iyo inkuru zabo zigarukwaho mu buryo bwibanda ku gikorwa aho kwibanda ku mpamvu n’ubufasha bakwiye guhabwa, bishobora gutuma ikibazo kirushaho gukura aho kugabanuka.

Ati: “Hari abantu baba bafite ibibazo byo mu mutwe, ariko inkuru zigatangazwa zigaragaza igikorwa cyabo nk’ikintu gitangaje, aho kugaragaza ko uwo muntu akeneye kwitabwaho no gufashwa. Ibyo bishobora gutuma n’abandi bafite ibibazo nk’ibyo bumva ko gukora ibibi bishoboka.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) igaragaza ko kugeza muri Nyakanga 2025, abantu barenga ibihumbi 44 bari bamaze kwivuza indwara zo mu mutwe, mu gihe raporo zerekana ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda aba yarigeze guhura n’ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Muri ibyo bibazo, agahinda gakabije kari kuri 11,9%, ubwoba bukabije kuri 8,1%, ihungabana riri kuri 3,6%, mu gihe imyitwarire ibangamira abandi muri sosiyete igera kuri 0,8%.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, nubwo hari igabanuka ugereranyije n’imyaka yabanje.

MIGEPROF igaragaza ko nubwo umuryango nyarwanda uhagaze neza ugereranyije n’amateka igihugu cyanyuzemo, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakiri ibisigisigi by’ihungabana n’ibikomere by’amateka bigira ingaruka ku mibanire y’imiryango.

Minisitiri Uwimana asaba itangazamakuru kugira uruhare mu gukumira no gukiza ibibazo by’umuryango binyuze mu gutangaza inkuru zifasha abaturage gusobanukirwa n’ubuzima bwo mu mutwe, no kugaragaza ingero nziza z’imiryango ibanye neza.

Ati: “Hari imiryango myinshi ibanye neza, hari abamaze imyaka myinshi babana mu mahoro. Izo nkuru na zo zikwiye kumvikana kugira ngo zibe icyitegererezo, zitange icyizere kandi zifashe umuryango nyarwanda gukomeza kwiyubaka.”

MIGEPROF ishimangira ko itangazamakuru, rifatanyije n’inzego z’igihugu n’abafatanyabikorwa, rifite amahirwe yo kuba igikoresho cy’ingenzi mu kubaka umuryango utekanye, ufite ubuzima bwiza bwo mu mutwe, kandi ushoboye guhangana n’ingaruka z’amateka n’izo mu buzima bwa buri munsi.

Photos:

[fluentform id="3"]