sangiza abandi

Gianni Infatino yibukije abana bakina umupira w’amaguru ko ari Messi na Ronaldo bahazaza

sangiza abandi

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, yabwiye abana ko ari ahazaza h’umupira w’amaguru ukomeye mu Rwanda, abibutsa ko umupira wigisha guhorana intego yo gutsinda na nyuma yo gutsindwa.

Ni ibyo yagarutseho ku wa Gatanu, ubwo yifatanyaga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame gutangiza gahunda yo guhuriza hamwe abana bato hagamijwe ubusabane no kwidagadura binyuze mu gukina umupira w’amaguru, izwi nka FIFA Football Clinic/Festival.

Gianni Infantino wahisemo kwizihiriza Noheli ye mu Rwanda, ndetse no kwifatanya n’abana bakina umupira w’amaguru, yibukije abana bitabiriye iki gikorwa basanzwe bakina umupira w’amaguru ko ari umukino utanga ibyishimo haba kuri bo no ku bakuru.

Ati” Uyu si umupira gusa bisanzwe, iki ni igikoresho gitangaje gihindura buri mwana ndetse na buri muntu mo umuntu wishimye, cyangwa umwana wishimye, rero turi hano hamwe namwe gusangira ibyo byishimo no gusangira namwe ibitangaza by’umupira w’amaguru.”

Gianni yabwiye aba bana ko aribo hazaza h’umupira w’amaguru, kuko aribo bazavamo abasa n’abakinnyi bakomeye uyu munsi barimo Christino Ronaldo, Messi n’abandi.

Ati” Iyo ukina umupira w’amaguru uba ushobora kuba Messi mushya, Ronaldo mushya, Samuel Eto’o mushya cyangwa se Didier Drogoba mushya, gusa ikizwi neza uba umuntu mwiza, uba ikiremwamuntu gikwiriye kuko wiga byinshi iyo uri gukina umupira w’amaguru.”

Yabibukije kandi umupira w’amaguru wigisha ikinyabupfura no guhorana intego yo gutsinda na nyuma yo gutsindwa.

Ati” Birema ikinyabupfura, kuba hamwe n’abandi no gukorana n’abandi mugakina nk’ikipe, mugatsindira hamwe nk’ikipe, ndetse mukanatsindirwa hamwe nk’ikipe, gusa nyuma ya buri gutsindwa ukongera ugahaguruka ukajya gutsinda bundi bushya mu wundi mukino, rero turi hano ngo tubizihize kuko nimwe byiringiro ni namwe ejo hazaza h’umupira w’amaguru.”

Iki gikorwa cyabereye muri Stade Amahoro, kitabiriwe n’abana 220, babarizwa mu marerero yigisha ruhago mu Rwanda, bahabwa impano z’iminsi mikuru ndetse nabo bashima iki gikorwa bavuga ko cyabongereye imbaraga.

Umutoni Joyce w’imyaka 15 ukina mu irerero ry’umupira w’amaguru ryo mu mujyi wa Kigali, yavuze ko nk’abana batunguwe ndetse bakishimira cyane guhura na Perezida w’u Rwanda ndetse n’umuyobozi wa FIFA, ndetse ko bibongereye imbaraga zo gukinana imbaraga umupira w’amaguru.

Ati” Mu makipe dukinamo baduhaye inkweto baduhaye imipira, byaduteye imbaraga zo kugirango natwe twumve ko umuyobozi w’igihugu n’umuyobozi wa FIFA adushyigikiye kandi bifuza ko natwe twagera kure, natwe tugiye gushyiramo imbaraga n’abatoza bacu dukore imyitozo myiza tube imbere, kugirango tuzongere tugire amahirwe nk’aya yo guhura n’abayobozi.”

Iyi gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, isanzwe iba hirya no hino ku Isi, mu gukundisha abana bato umupira w’amaguru.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]