sangiza abandi

U Rwanda rwavuze aho ruhagaze ku gucikamo ibice kwa Somalia

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye ukwitandukanya kwa Somalia n’Intara ya Somaliland, ivuga ko ishyigiye ko iki gihugu cyarangwamo n’ amahoro kandi amategeko mpuzamahanga nayo akubahirizwa.

Ni icyemezo yashyizwe hanze ku wa 28 Ukuboza 2025, mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Guverinoma y’u Rwanda muri iryo tangazo, yavuze ko ku kibazo cya Somalia na Somaliland ishyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, yombi Somalia ibarizwamo.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wavuze ko wemera Repubulika ya Somalia nk’igihugu kimwe kiyobowe na Guverinoma ya Somalia.

Uyu muryango kandi wavuze ko wemera imbibi za Somalia zashyizweho ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Uti “EAC urasaba ko himakazwa ubumwe no kubaha ubusugire bwa Repubulika ya Somalia ndetse ugasaba abafatanyabikorwa bose kubaha amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubusugire bw’ibihugu.”

Minisitiri w’Intebe ,  n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel ku wa 26 Ukuboza 2025 bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga, bagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.

Somalia yamaganye icyemezo cya Leta ya Israel ku ikubitiro, ivuga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu bivogera ubusugire bwayo.

Yasobanuye ko Somaliland ikiri igice cy’igihugu nubwo imaze imyaka 30 ifite inzego zigenga.

Leta ya Somalia yanaburiye amahanga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga byashyira mu kaga umutekano wo mu Ihembe rya Afurika, bigatera n’andi matsinda y’abaturage bo muri iki gihugu gushaka kwitandukanya na cyo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]