AS Muhanga kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, yanganyije na Al Merreikh 0-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Sitade ya Muhanga.
Al Merreikh ya Darko Novic yari imaze imikino irindwi yikurikiranya idatakaza inota na rimwe, yaje gukina na AS Muhanga yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 11.
AS Muhanga nk’ikipe yari murugo, yihagazeho ikina neza igice cya mbere, yageragejemo kenshi uburyo bw’igitego imbere y’izamu rya Al Merreikh, yo itakinnye umukino benshi batekerezaga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, gusa gikurikirwa n’imvura nyinshi, yanatumye igice cya Kabiri gitinda gutangira kubera umwanya yamaze ariko kandi amazi menshi yari yuzuye mu kibuga.
Nyuma yo kugenzura neza ikibuga,abasifuzi bagasana cyakamutsemo amazi, amakipe yombi yahawe iminota itanu yo kongera kwishyushya abona gutangira igice cya kabiri.
Ni igice AS Muhanga yitwayemo neza kuko yasatiraga cyane ikanarusha Al Merreikh kurema uburyo bwabyara igitego.
Binyuze mu bakinnyi bayo barimo Teleshope, Paul n’abandi yateye amashoti menshi agama mu izamu gusa ntiyahirwa, ndetse n’impira yimiterekano yabonye ntiyabasha kuyibyaza umusaruro.
Umukino wangiye amakipe yombi atabashije gutera mu izamu, anganya ubusa ku busa agabana amanota.
kuri iki kibuga cyayo, yo iraye ku mwanya wa 17 n’amanota 12.







