Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, Depite Uwizeye Marie Thérèse, yashimye ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ku bw’amahitamo bwakoze yo guteza imbere ihame ry’uburinganire no kuryinjiza muri politiki y’Igihugu.
Yabitangarije mu Nama Nyunguranabitekerezo ku muryango utekanye n’uruhare urubyiruko rukwiye kugira, yahurije hamwe Abadepite n’abandi bayobozi mu nzego za Leta n’Abikorera.
Iyi nama yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025.
Depite Uwizeye yavuze ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe imbogamizi zigikoma mu nkokora umuryango n’ahashobora kuva ibisubizo.
Ati “Uyu rero ni umwanya mwiza w’ibiganiro bihuza abato n’abakuru, biha agaciro ubunararibonye bw’abakuru n’imbaraga n’udushya by’urubyiruko.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) mu Rwanda, Jennet Kem, yavuze ko u Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu kubaka iterambere rigizwemo uruhare n’abagore n’abagabo kandi Inteko Ishinga Amategeko ibigiramo uruhare.
Ati “Dushima FFRP ku guharanira imiyobore, imibereho myiza y’umuryango n’iterambere ry’abagize umuryango rigizwemo uruhare n’abagore.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku miterere y’umurimo mu Rwanda mu igihembwe cya mbere cya 2025 igaragaza ko mu bantu 4.730.124 bafite akazi mu gihugu abagize ijanisha rya 63% ari abagabo mu gihe abagore ari 49,8%.
GMO igaragaza ko mu 2024 abantu bari mu myanya y’ubuyobozi muri rusange abagabo bari bagize ijanisha rya 60,4% mu gihe abagore bari 39,6%.
Muri abo, abakora mu myanya ikomeye y’ubuyobozi abagera kuri 62.4% ni abagabo mu gihe 37,6% ari abagore naho abakora nk’abayobozi mu bigo by’ubucuruzi abagabo ni 58,7% mu gihe abagore ari 41,3%.









