sangiza abandi

2025 isize ikibazo cy’ingendo z’imodoka rusange ari amateka

sangiza abandi

Umunsi umwe abaririmbyi b’ impala bakoze mu mirya y’inanga maze baterura injyana igira iti ” Na none dore umwaka urashize, kandi n’undi uratashye twongere twishime, tunezerwe dushimire Imana Nyagasani ikiduhagaritse, tukaba tugejeje , aya magingo.”

Mu gihe kuri ubu bamwe bishimira ko umwaka ushize bakaba bari amahoro, abandi bo baravuga ibigwi umujyi wa Kigali wabafashije gukemura burundu ibijyanye n’ingendo z’imodoka rusange zari zarabaye karande zabahezaga mu nzira.

Ibura ry’imodoka mu mujyi wa Kigali cyari kimwe mu bihangayikishije abawutuye cyane cyane iyo bakora ingendo zijya n’iziva mu kazi kabo ka buri munsi.

Hari abavugaga ko umuntu wategaga imodoka saa moya za mu gitondo,yajyaga guhaguruka mu masaha ya saa mbili , bategereje ko imodoka yuzura bityo bikabatinza mu kazi.

Mu 2012 umwe mu baturage yigeze kubwira The Newtimes ati “Mu by’ukuri ibi bituma dukererwa mu mirimo yacu ya buri munsi.”

Yongeraho kandi ko bikunze kugaragara mu masaha ya mu gitondo ndetse no mu mugoroba

Ikigaragara ni uko ngo imodoka zari zikiri nkeya nyamara abagenzi bo bagenda biyongera.

Abagenzi bavugaga ko ntabushobozi bafite bwo kwigurira imodoka zabo bityo abashinzwe ibikorwa byo gutwara abantu bakagombye gushyira ingamba murwego rwo guhangana n’icyo kibazo.

Iki kibazo cyarakomeje mu myaka yatambutse yewe n’umujyi wa Kigali utangira gutega amatwi abaturage nubwo nta gisubizo cyari cyakaboneka.

Muri Werurwe 2023, Urugaga rw’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR) rwavuze ko imodoka zigera kuri kimwe cya kabiri cy’izari zisanzwe mu muhanda zari zaraparitswe kubera kubura ubushobozi bwo kuzisana.

Ubusanzwe mu mujyi wa Kigali hakoraga Bus nini zari zarahawe akabyiniriro ka ” Shira umuteto” ahanini bitewe nuko abantu batwarwaga ari benshi , nta bwinyagamburiro.

Icyakoze nyuma yo kubona iki kibazo gikomeje guhangayikisha abanya-Kigali, ubuyobozi bwakomeje gushaka inzira zose zakemura ibura ry’imodoka .

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye ku wa 27 na 28 Gashyantare 2023, Guverinoma yijeje kongera mu mihanda y’Umujyi wa Kigali imodoka zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi zisaga 300.

Nyuma y’uko Leta ifashe icyemezo cyo kongera imodoka mu muhanda, ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na byo byaguze imodoka zigera kuri 200 kuri Nkunganire ya Leta.

Izo modoka zikimara kongerwa mu muhanda zongewe mu byerekezo byari bisanzweho, izindi zihabwa ibyerekezo bishya byari byashyizweho byoroshya uburyo bw’ingendo rusange.

Icyakora na zo zabaye nk’agatonyanga mu nyanja kuko imirongo y’abatega bus yakomezaga kwiyongera umunsi ku wundi.

Mu 2025 ikibazo cyabaye amateka

Kuwa 28 Ugushyingo 2025, nibwo inama Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, bugamije gufasha abagenzi gukora ingendo zihuse, zizewe kandi zirengera ibidukikije.

Ubu buryo bwateganyaga ko imodoka zitagomba kumara iminota irenze 10 muri gare, zigahita zihagurukana abagenzi zifite, ndetse ku byapa na bwo imodoka ntizajya ihamara iminota irenze itatu. Ikindi cyihariye ni uko hateganyijwe igisate cy’umuhanda kignewe Bus gusa.

Leta yashyizeho sosiyete nshya yitwa Ecofleet Solutions kugira ngo iyobore kandi ihuze imikorere y’uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Ecofleet Solutions ubu niyo ishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ku buryo uwikorera we azajya aharanira gutwara abagenzi neza, ibindi hafi ya byose bitwara amafaranga, bijye biharirwa Leta, mu kwirinda kwa guharanira inyungu byatumaga hatangwa serivisi mbi.

Ecofleet niyo ireberera kandi uburyo ubwikorezi bukorwa, imenye ko bisi zihagije zihari ndetse zakwirakwijwe mu mihora n’imihanda yose, nta bibazo zifite n’ibindi.

Niyo kandi ikora igendamigambi ku bijyanye n’imihanda, igenzure uko abantu batwarwa ku gihe, hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho, inarebe ko bisi zose zujuje ibisabwa, harebwa ko zisukuye, zitekanye abakiliya bakiriwe neza, izipfa inazikoreshereze.

Ni nako byagenze kuko umuvundo warangwaga mu gutega bus no kuzitegereza kuri ubu byamaze kuba amateka nkuko byemezwa n’abaturage.

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu mujyi wa Kigali ku 2 Ukuboza 2025, bamwe mu bagenzi n’abashoferi babawiye UMUNOTA ko iziye igihe kuko hari ubwo bategaga bus igatinda kugenda bityo bikabatinza kugera mu kazi kabo ka buri munsi.

Ku ruhande rw’abashoferi bo bavuga ko hari ubwo byabagonganishaga n’abagenzi kubera kutagendera ku gihe , bategereje ko bus yuzura.

Mutsindashyaka Jean de Dieu , ni umushoferi utwara bus mu mujyi wa Kigali ati “Gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, byasaga nkaho abagenzi batabyishimiraga. Ariko buno buryo bwagiyeho, abagenzi babwishimiye.”

Uyu akomeza agira ati ” Mu mitangire ya serivisi harimo ibibazo bikomeye,akenshi waparikaga imodoka ,nkubu hashize iminota 15 nta mugenzi. Ugasanga hashize iminota 40 nta bantu 10 bageramo kandi bisaba ko utanga amafaranga wakoreye (versement) . Ba bantu bantu baza bakubwira ko bafite gahunda yihutirwa, kandi ntabwo wabashyiramo utababwiye ko tutaribwihute kugenda. abagenzi batubwiraga nabi.”

Umugenzi wateze Bus we avuga ko iyi gahunda izabafasha kugerera ku kazi ku gihe.

Yagize ati ” Natunguwe, mbere imodoka yitwaga Shira umuteto, ariko uyu munsi nabonye ari Nezererwa umuteto. Kuko uyu munsi twahagurutse turi abantu batandatu gusa.

Mu gihe twasaga nkaho turi abantu 80 cyangwa 120 muri bus urumva ni igitangaza cyabaye .Gusa turabishimye cyane kuko ni gahunda igiye kudufasha . Kuko wasangaga abantu bakora akazi bibavuna cyane, urumva ni ikintu twe tunezerewe cyane.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko iyi gahunda biteganyijwe ko izagezwa no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Ati ” Ni ugutangirira mu mujyi wa Kigali ariko ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byemeje ubu buryo bushya bwo gutwara abantu n’ibintu mu mijyi. Mu mujyi wa Kigali niwo dutangiriraho ariko ni ukugira ngo turebe ko bigenda neza. Ariko mu gihe bikomeje kugenda neza, bizagera no mu yindi mijyi y’u Rwanda.”

Ubu buryo bushya bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali nibukomeza gushyirwamo imbaraga , ikibazo cy’indendo z’imodoka rusange kizaba ari amateka burundu.

Ecoflet n’Umujyi wa Kigali bakemuye ikibazo cy’ingendo muri Kigali
Umujyi wa Kigali muri uyu mwaka wakemuye ikibazo cy’umubare munini w’abatondaga umurongo bategereje imodoka

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]