Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe no mu ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, n’iziba mu nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo, zazindukiye mu rugendo rw’amahoro rugamije kwamagana amagambo yuzuye amacakubiri, akoreshwa na bamwe mu bayobozi b’igihugu cyabo.
Ubwo mu mpera z’umwaka ushize yari kuri televiziyo y’igihugu, umuvugizi w’igisirikare Général-major Sylvain Ekenge, yatangaje amagambo y’urwango n’amacakubiri yibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi,akangurira abanye-Congo kudashaka muri ubwo bwoko.
Yagize ati ” Umuntu agomba kwitonda kuko ibi ni byo bakoreye abayobozi ba gakondo. Baguha umugore ariko hakaza n’uwo mu muryango we, mubyara we, mwishywa, uturuka mu muryango w’umugore. Bakubwira ko ari mwishywa we, mubyara we kandi atari we.”
Gen Maj Ekenge yakomeje avuga ko uwitwa uwo mu muryango w’umugore “ari we muntu ubyarana n’umugore wawe mu nzu yawe, bakakubwira ko abana bavutse batyo kubera ko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza. Ubwo ni bwo butekamutwe bushyirwa no mu bagore.”
Nyuma yayo magambo, impunzi z’abanye-Congo ziba mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2025, zakoze urugendo rwamagana iyo mvugo n’irindi hohoterwa ribakorerwa.
Ndagijimana Justin ni umwe mu mpunzi y’umunye-Congo wahungiye mu Rwanda ati ” Kugira ngo dukore urugendo nk’uru rw’amahoro, tugaragaza akarengane dukomeje gukorerwa mu gihugu cya RDCongo, tugendeye ku mvugo zimaze iminsi zarashyizwe hanze, z’abo mu bategetsi ba Congo, bagaragaza ko ubwoko bw’Abatutsi cyangwa abavuga ikinyarwanda bagaragaza ko turi abantu babi, mbese dukorerwa ivangura.”
Yakomeje ati ” Ni igikorwa kiri butume babandi baduheza, n’amahanga atazi ibyo dukorerwa, ijwi ryacu riratuma hari abamenya akarengane dukorerwa.”
Undi nawe ati ” Twamaganye ihohoterwa ridukorwa, tugateshwa agaciro muri Congo, kugeza naho umwe mu bategetsi ba Congo badushyiraho igisebo ko umututsikazi nta muntu ushobora kudushaka.
” Umusaruro twitezemo, ni ukugaragaza akababaro kacu, kugira ngo imiryango mpuzamahanga ndetse n’abandi bantu bakomeye bumve akababaro dufite k’ibintu dukorewa, amagambo y’urwango.”
Ndayisaba Cristophe uhagarariye impunzi z’Abanye-Congo nawe yagarutse ku magambo y’Umuvugizi w’igisirikare cya Congo , Général-major Sylvain Ekenge,avuga ko ari urwango ubutegetsi bwa Tshisekedi bufitiye Abatutsi.
Ati ” Général-major Sylvain Ekenge yarahangaye ajya kuri televiziyo y’igihugu ,azana amagambo y’urwango ko nta munye-Congo ukwiye gushakana n’Umututsikazi. […] ibyo bituma tubona ko ihembera rya jenoside .Turifuza ubutabera, tugasaba ko amahanga, Loni ndetse bashobora guhagurukira kiriya kibazo, ubutabera bukaboneka,hakabaho gutaha.”
ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bamaganye amagambo ya Ekenge.
Maxime Prevot, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, igihugu cyakolonije RD Congo, yanditse ku rubuga X ko “mbabajwe cyane” n’amagambo yavuzwe na Général Ekenge yibasira ubwoko bw’abatutsi.
Yongeraho ati “Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose”.









