sangiza abandi

Byari nk’umukino wagombaga intsinzi – Ibyaranze igitaramo cyahuriyemo The Ben na Melodie

sangiza abandi


‎Igitaramo cyahuje abahanzi babiri bakomeye mu muziki w’u Rwanda,  Mugisha Benjamin ( The Ben) ndetse na Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie, Munyakazi, 001 n’andi menshi, cyabaye nk’umukino w’amakipe ahanganye, ikipe ya Munyakazi igatsinda kimwe ku busa.

‎Ni ibiva mu bafana barenga ibihumbi 10 bari bitabiriye igitaramo “The Nu-Year Groove” gitegurwa na The Ben yinjiza abakunzi be mu mwaka mushya,  yatumiyemo mugenzi we Bruce Melodie bamaze igihe bahanganye.

‎Iri hangana ryafashe intera mu bakunzi b’mpande zombi, ryatumye igitaramo gifatwa nk’umukino umwe agomba gutsindamo undi, kandi koko gisoza abakunzi ba Munyakazi bamwirahira mu gihe aba The Ben ukunda kwiyita Igisamagwe ( Tiger) batashye bimyiza imoso bavuga ko bapfunyikiwe.

‎Iki gitaramo cyabaga ku nshuro yacyo yikurikiranya cyabereye muri BK Arena yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2026.

‎Kitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, abahanzi barimo Kitoko, Masamba, n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro.

‎Urunyiniro rwabanjeho abahanzi bakizamika n’abagezweho, barimo Diez Dola, Gisa cy’inganzo, Sherrie Silver Foundation, Alto n’Abandi barimo Benno View uherutse gusaba The Ben umwanya muri iki gitaramo akawumuha.


‎Abahanzi nyamukuru batangiye kuririmba saa tanu z’ijoro.

‎Ku isaha ya saa 23:05, nibwo Umuhanzi Bruce Melodie yari ageze ku rubyiniro nyuma y’iminota atagerejwe, yakiranwa ibyishimo byinshi n’abakunzi be bacanye amatara ya telefoni mu kumwakira.

‎Munyakazi yinjiriye mu ndirimbo Henzapu yakoze mu bihe bya Guma mu Rugo ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyaribasiye Isi.

‎Yahise akomerezo indirimbo zisndukanye ahereye ku za kera zirimo Ndakwanga,uzandabure, Twongere ft Queen cha, twasinze, kuba Nisindiye,ikinyafu, Angelina, na igitangaza yakiriyemo Juno Kizigenza bayikoranye bagafatanya, n’izindi nka Abu Dhabi.


‎Bruce Melodie wacurangirwaga n’itsinda ry’umuziki rya Sympony Band, yakomereje ku ndirimbo nka Funga macho ,Sawa, sawa, Soweto, abafana bakomeza kujya mu bicu.

‎Yinjiye mu za vuba zakunzwe, zirimo iyitwa Munyakazi aherutse gushyira hanze,Bado, saa moya, ndetse na Ogera yakoranye na Bwiza wanaje ku rubyiniro bakayiririmbana.

‎Atuje cyane kandi agendana ijambo ku rindi n’abakunzi be, Bruce Melodie yaririmbanye nabo indirimo “Nzaguha Umugisha, yatangiye apfukamye.

‎Nyuma y’isaha irengaho aririmbana n’abankunzi be ibizwi nka Live, ndetse akanasoza  amurika indirimbo ye nshya y’amajwi n’amashusho, yise “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na Brown Joel, abafana banyuzwe n’imitaramire ye, aha amanota yari ayafite yose.

‎Abafana bari bafite amatsiko menshi yo kwakira The Ben ngo barebe icyo aza amurusha,


‎Abashyushyarugamba Anita Pendo na Lucky Nzeyimana bahamagaye The Ben ku rubyiniro nyuma yo kumuvuga ibigwi. BK Arena yose icyo gihe yakaga amatara ya telefoni z’abafana bamuhaga ikaze.


‎Ku isaha ya  saa 00:50, The Ben yinjiye ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ye nshya ” indabo zanjye”.

‎Yahise akomereza kuri Ndi uw’i Kigali yakoranye na K8 na Meddy. We n’itsinda rye babyinnye mu mpande zose abafana na bo bari mu bicu.

‎Yakomereje kuri Why yaririmbanye na Diamond nyuma yayo aririmba Plenty Love yitiriye album ye iheruka.

‎The Ben yakomereje ku ndirimbo ze zitandukanye zirimo Fine Girl aho yahamagaye itsinda Inyamibwa ribyina mu mujyo wa Kinyarwanda rimufasha gususurutsa abitabiriye.


‎ Nyuma yaririmbye izindi ndirimbo zirimo Sibeza yakoranye na Tom Close wamusanze ku rubyiniro.Nyuma yayo yagize ati “Iyo aba atari Tom, ntabwo nari kuba mpari”.

‎Saa 01:15 Rema Namakula wo muri Uganda yageze ku rubyiniro afatanya na The Ben kuririmba indirimbo bakoranye yitwa This is Love nyuma yayo akomereze kuri Habibi, yaririmbye afatanyije n’abafana be.

‎Yanaririmbye indirimo ye Forever gakunzwe cyane, Power, Binkolela yakoranye na Shebah. Nyuma The Ben yakiriye ku rubyiniro Chriss Eazy baririmbana indirimbo yitwa Folomiana.

‎Yanyujijemo I’m in love yashyize hanze mu 2012, ubundi yakira Kevin Kade baririmbana indirimbo Si ikosa bakoranye, mbere yo kuririmba Ndaje.



‎The Ben yunamiye Buravan na Jay Polly


‎The Ben yanamiye Yvan Buravan mu ndirimbo ye yise Malayika, yaririmbanye n’abafana bari muri BK Arena bari bacanye amatoroshi ya telefoni mu gihe ababyinnyi ba The Ben bari bafite ’buji’ mu kwibuka uyu musore witabye Imana mu 2022.

‎Iyi ndirimbo irangiye, yahamagaye Green P na P Fla baririmbana Indirimbo ‘Kwicuma’ mu guha icyubahiro Jay Polly witabye Imana mu 2021. Abana n’umugore b’uyu muhanzi bari ku rubyiniro.


‎Igitaramo cyashyizweho akadomo n’indirimbo “Thank you”, The Ben yakoranye na Tom Close.

‎Ni indirimbo yakurikiye iyo The Ben yaririmbanye na Gisubizo Minisitries, Itsinda riramya rikanahimbaza Imana, baheruka guhuza imbaraga.

‎The Ben warumaze kugeza mu ma saha ya saa munani, yatatamiye yashimye abategereje kugeza icyo gihe nubwo hafi kimwe cya kabiri bari bamaze kwitahira harimo abarambiwe cyangwa bananiwe Ariko harimo no kutishimira uko uyu muhanzi yaririmbye.

‎Abenshi basohotse bavuga ko Bruce Melodie ari hejuru cyane kurusha The Ben, bavuga ko Munyakazi azi kuririmba live kurusha Tiger wifashishije ibizwi nka Playback ( gukina indirimbo ukayigenderamo).

Photos:

[fluentform id="3"]