Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko Ihuriro AFC/M23 ritarwana rigamije gufata ubutegetsi ahubwo ko baharanira amahoro no gutuma Abanye-Congo bahunze , bagaruka mu gihugu cyabo, ahishura ko intandaro y’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo ari umutwe wa FDLR wahungiye muri icyo gihugu .
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye IMVAHO NSHYA , cyagarutse ku ngamba bafite nyuma yo kujya mu biganiro na leta ya Congo ndetse n’icyo barwanira.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda , yavuze ko kugeza ubu ibice byose bagenzura bitekanye ariko atangaza ko mu gufata ibyo bice atari cyo bari bagamije ahubwo kwari ukugarura amahoro n’umutekano ku busabe bw’abaturage.
Ati ” Ibice byose twagezemo , nta nubwo twari tugamije gufata ibice, byatewe n’impamvu zitaduturutseho, twabyisanzemo, twisanze muri ibi bice byose. Dusanga abaturage bari bamerewe nabi, tuhagera mu buryo bw’ubutabazi.”
Dr. Oscar Balinda yatangaje ko kuva interamwe za FDLR zahungira muri RDCongo , zatumye abanye-Congo bavuga ikinyarwanda batangira kwicwa no kubuzwa umutekano.
Ati ” Bo bonyine nibo bajya bavuga bati mwarakoze kuza, mwaratubohoye, twari tumerewe nabi. Twaricwaga, twarotswaga, twararibwaga. Abaturage baratotejwe.
Umutekano muri aka karere wahungabanye cyane kuva mu mwaka 1994 aho abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bambutse umupaka, bakaza, bagahabwa rugari hano ( muri Congo). Bamaze imyaka 30 bakiyobora. Na magingo aya inzego zose z’ubutegetsi muri Kinshasa n’ahandi hose nibo baziyobora. “
Osacar Barinda avuga ko ibice byinshi bya Congo birimo abavuga ikinyarwanda ahanini biturutse ku gukatwa ku mupaka bikozwe n’Abakoloni.
Yongeraho ko impamvu n’igisobanuro cyo kurwana ari ugushakira amahoro abanye-Congo bose hatabayeho ivangura.
Ati ” Ubu twe intambara turwana, n’impamvu dufite, ni ugushaka kugarura amahoro n’umutekano muri ibyo bice interahamwe za EXFAR ( FDLR) zagezemo, zikangiza ibintu byose.”
Yakomeje agira ati ” Twe turashaka ko zisubira iwabo, natwe impunzi zacu zigataha, zigasubira muri gakondo yabo. FDLR ni ikibazo gikomeye cyane.”
Yavuze ku kunywana kwa Mobutu na Habyarimana
Mobutu witwaga ‘grand frère’ wa Habyarimana, ari mu bamufashije kujya ku butegetsi binyuze muri Coup d’état yabaye mu 1973 ubwo Habyarimana afashijwe n’igisirikare yigaranzuraga Grégoire Kayibanda.
Kuva ubwo u Rwanda na Zaïre ( RDCongo y’ubu) byabaye inshuti haba mu bibi n’ibyiza, ingendo zihoraho hagati ya Habyarimana na Mobutu ziba nyinshi.
Byageze mu 1985 ibihugu byombi bimaze kunywana kugeza ubwo bisinye amasezerano y’ibanga, yemeza ko ‘umwanzi wa Habyarimana byanga bikunze azaba umwanzi wa Mobutu, n’uwa Mobutu bikagenda gutyo’.
Oscar Barinda wa M23 akomoza kuri ubwo bushuti , avuga ko bwakururiye ibyago abanye-Congo ngo kuko Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu Wa Za Banga , yahabwaga amabwire na Habyarimana wategekaga u Rwanda.
Ati ” Nka njye tuvugana nize muri kaminuza ya Congo, mfite buruse ya leta . Indege iza ikadutwara ikatujyana i Lubumbashi, tukajya Kinshasa, indege itagiraga icyo itwishyuza, tubaho nk’Abanye-Congo bose.”
Yakomeje ati ” Byaje kongera kwangirika,uwayoboraga witwa Mobutu, ingoma ye ishaje,akagira amabwire y’ubutegetsi bw’u Rwanda bw’icyo gihe,Habyarimana, bati bariya bantu banyangire. Atangira kumwoshya ngo ni yange ba runaka, ni yange ba runaka. Batangira gucengeza abantu za ngengabitekerezo zo gutandukanya abantu. Mbere hose twebe avuga ikinyarwanda twarumvikanaga, abahutu, abatutsi ,abatwa. Twarumvikanaga.”
Intrerahamwe za FDLR zigeze ino , zumvisha abahutu bari ino ba RCongo ko bagomba kutwanga twebwe . Batwahukamo icyo gihe, baratwica, abashoboye kurokoka bari mu nkambi mu Rwanda. Kiziba , Kigeme na Mugombwa, Mahama, inkambi ya Nyabihekenke mu karere ka Gatsibo. ”
Oscar Barinda avuga ko kugeza ubu ibice byose bagenzura bitekanye ndetse bizihije iminsi mikuru yaba Noheli n’Ubunani mu mahoro.
Nta gahunda yo gufata ubutegetsi
Hashize umwaka M23 igenzura Ibice bimwe bya Kivu zombi . Kuva yafata imijyi izwi nka Goma, Bukavu, yewe no kugera muri Uvira, ibintu byarahindutse muri RDCongo ndetse abaturage bakavuga ko bari banyotewe umutekano.
Dr Barinda avuga ko intego ya M23 atari ugufata ubutegetsi ahubwo ari ukugira ngo abaturage batekane.
Ati ” Nta gahunda yo kugenda ngo tujye Kinshasa, ngo dukoruhe ubutegetsi buhari. Ubu turi mu biganiro bya Doha kandi turizeye ko bizagenda neza. Kugeza ubu hari intambwe ishimishije twagezeho.”
Avuga ko hari amasezerano impande zombi zagiye zisinya kandi ko bitanga ikizere.
Yakomoje ku byo kuva Uvira
Dr Barinda avuga ku bijyanye no kuva Uvira , byakozwe ku busabe bw’umuhuza ari we Amerika .
Ati ” Barabidusabye ko tubona hariya hantu hari guteza ibibazo mwahavuye. Turavuga ngo twe nta na gahunda yo kuhagera, twahisanze tutabigambiriye. Twahisanze baduteye muri Kamanyola, niko bigenda buri gihe . Twe turavuga ngo aho umuriro uri guturuka, tugomba kuhagera tukawuzimya, kugira ngo abaturage bacu bagire umutekano.”
M23 ivuga ko igikomeje umugambi w’amahoro anyuze mu biganiro nubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje kutubahirza amasezerano .







