Umuhanzikazi ukomoka muri Jamaica, Shenseea yaraye ataramiye abanya-Kigali basigara bamwirahira naho umuhanzi Mavado bahuriye mu gitaramo, abasigira umukoro wo kumenya injyana ya Jamaica.
Ni igitaramo cyari cyahawe izina rya Fresh Year. Fresh reddims cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2025.
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye muri Jamaica aribo David Constantine Brooks uzwi cyane nka Mavado na Chinsea Linda Lee uzwi nka Shenseea, bakaza guhurira ku rubyiniro n’umuhanzi Nyarwanda Kivumbi King.
Umuraperi Kivumbi King uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi niwe wabanje ku rubyiniro afungura iki gitaramo cya mbere cya 2026 mu ndirimbo ze zikundwa na benshi zirimo ‘Mama’ yakoranye na Mike Kayihura n’izindi.
Uyu muraperi kandi yaje gufatanya n’abandi baraperi barimo Angela Mutoni na Kenny K-Shot baririmbanye zimwe mu ndirimbo bahuriyemo zirimo ‘Izina’ na ‘Ntaribi’.
Abari muri BK Arena bakomeje gutaramirwa n’abavangamiziki batandukanye barimo Dj Contact Makeda n’abashyushya rugamba barimo Rocky Try .
Bidatinze Umuhanzikazi Shenseea yakiriwe ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi ba Sherry Silver Foundation, yinjirira mu ndirimbo ye ‘Shake to the max’ yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Moliy, Skillibeng, na Silent Addy.
Uyu muhanzikazi wari wamaze kwigarurira imitima yabari mu nyubako ya BK Arena, yakomeje gutarama mu zindi ndirimbo ze zirimo ‘Die for you’, ‘Work me out’ yakoranye na Wiz Kid, na ‘Hit and Run’ yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda bayizi cyane.
Mu gukomeza gutuma abari bitabiriye iki gitaramo banyurwa, uyu muhanzikazi yaje kwakira ku ruririmbiro umuhanzi Nyarwanda Diez Dora waririmbye indirimbo ye ‘Repete’ ndetse yakira n’umuhanzi ukomoka muri Uganda, Joshua Baraka waririmbye indirimbo ye nshya ‘Morroco’.
Nyuma y’aba bahanzi, Shenseea yatumije ku rubyiniro abakobwa b’ikimero ngo baze gukaraga umubyimba bari biganjemo abanya-Uganda, dore ko bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi, ibi nabyo byarushijeho gushyushya abari muri BK Arena.
Umuhanzikazi Shenseea yaje gusoreza ku ndirimbo ‘Lighter’ yakoranye na Tarrus Riley, maze ashimira Abanyarwanda ndetse abasezeranya ko azagaruka kubataramira.
Umuvangamizi Dj Lamper yahise agera ku rubyiniro akomeza gususurutsa abantu afatanyije na Atmosphere Kigali, ndetse bakora agashya ko kuzana Intore ku rubyiniro zicinya umudiho zica n’umugara.
Umuhanzi Mavado yahise yakirwa ku rubyino, asuhuza Abanyarwanda, maze atangira kubataramira mu ndirimbo ze zirimo ‘Give It All to Me, Settle Down, When U Feel Lonely, My League, You Remind Me, So Special, Caribbean Girls, Come into My Room n’izindi.
Nubwo uyu muhanzi wabonaga aririmba afite intege nyinshi, gusa umubare w’abamukurikiye muri BK Arena wabonaga ko urushaho kugenda ugabanuka ugereranyije n’uko byari mbere.
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo usanzwe ari umukunzi w’injyana yo muri Jamaica, yatwibiye ibanga agira ati” Erega Abanyarwanda ntibakunze kumva indirimbo zo muri Jamaica. Uriya rero ni umu ‘Legend’ gusa ino aha ntabwo indirimbo ze bazicuranga, ntabwo bazizi.”
Mavado yataramye mu buryo bwuzuye abanya-Jamaica bakoramo ibitaramo, bwo guhuza indirimbo nyinshi aririmbamo igice gito, bisa nkaho ari mu ihangana, gusa ubu buryo ntibumenyerewe cyane mu Rwanda nkuko bimeze mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Kenya.
Mavado niwe waje gushyira akadomo kuri iki gitaramo cya Fresh Year. Fresh Reddims, ku isaha ya saa 1:30 z’ijoro.











