sangiza abandi

Ubukerarugendo mu 2025: Uko Visit Rwanda yakomeje kureshya abasura u Rwanda

sangiza abandi

Mu mwaka wa 2018, nibwo u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo guteza imbere ibikorwa by’Ubukerarugendo no kureshya abashoramari mpuzamahanga gushora mu Rwanda. Inshingano zahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), nacyo mu kubishyira mu bikorwa itangiza gahunda ikomeye yitwa “Visit Rwanda”.

U Rwanda ruzwi ku Isi yose nk’urw’imisozi igihumbi n’ibyiza birutatse birimo Pariki zibamo inyamaswa zikurura ba mukerarugendo, inyoni n’ibimera byihariye biba mu Rwanda.

Mu myaka irindwi iyi gahunda itangiye, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere binyuze muri iyi gahunda ya Visit Rwanda, kubera ubufatanye n’amakipe yo mu bihugu bitandukanye arimo Arsenal FC yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain (PSG), yo mu Bufaransa, na Bayern Munich, yo mu Budage, aho izina “Visit Rwanda” rigaragara ku myenda y’izi kipe.

Gusa amasezerano ya Visit Rwanda na Arsenal , ateganyijwe kurangira muri Kamena uyu mwaka wa 2026, kandi iyi kipe yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha u Rwanda.

Umusaruro wa Visit Rwanda muri 2025

Umwaka wa 2025 mu bukerarugendo, usize inkuru nziza kuko usize rwungutse abafatanyabikorwa bo kwamamaza ibyiza Nyaburanga by’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu mpera za Mata umwaka ushize wa 2025, u Rwanda rwungutse indi kipe yo mu Burayi igiye kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda binyuze muri ‘VISIT Rwanda”.

Atlético de Madrid yabaye ikipe ya mbere yo muri Espagne, yasinye amasezerano yo kuzageza mu 2028, yo kwamamaza Visit Rwanda.

Guhera mu mwaka ushize wa 2025, Visit Rwanda yatangiye kugaragara ku myenda y’ikipe y’abagore no ku myenda abakinnyi bambara bari kwishyushya.

Visit Rwanda igaragara kandi no mu mugongo ku myenda abakinnyi basohokana binjiye mu kibuga ku makipe yombi, ni ukuvuga yaba abagabo n’abagore.

Usibye ibyo, Visit Rwanda izajya yamamazwa kandi no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Amasezerano ateganya ko Visit Rwanda izajya yamamazwa nk’umufatanyabikorwa w’imena w’iyi kipe mu myitozo, imenyekanishwe kandi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ndetse ni nayo izajya isakaza ikawa muri iyi kipe.

Visit Rwanda muri Amerika

Nyuma yo gukorana n’ibihugu by’Uburayi, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwerekeje amaso muri Amerika maze rugirana amasezerano y’imikoranire n’amakipe atandukanye yo muri iki gihugu.

Ku wa 29 Nzeri 2025, RDB yatangaje ko yabaye umufatanyabikorwa wa LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).

Byitezwe ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1$ bitarenze mu 2029, binyuze mu bukerarugendo.

LA Clippers izafasha u Rwanda kuvugurura ibibuga bya Basketball mu Rwanda, ndetse n’ikipe ishamikiye kuri yo ikina mu cyiciro cyo hasi G League ya San Diego Clippers, itange amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda buri mwaka.

Si ukujyayo gusa ahubwo bazajya banahabwa amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, banagire igihe cyo kugera mu Rwanda babereke uko bazamura impano z’abakiri bato muri Basketball.

Visit Rwanda ni yo izaba iri mu baterankunga bakuru ba Los Angeles Rams, yerekanwe kuri SoFi Stadium ijyamo abafana ibihumbi 70, no kuri Hollywood Park, inzu y’imikino iri kubakwa izajya yakira imikino itandukanye, no kuri Intuit Dome yakira imikino ya LA Clippers.

Visit Rwanda izajya yambarwa ku myambaro y’imyitozo n’iyo gukinana kuri aya makipe yombi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko ari amasezerano azashimangira umubano w’u Rwanda na Los Angeles.

Ati “Binyuze mu bufatanye bwa LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bizagirana ubumwe mu guteza imbere imikino.”

Visit Rwanda ifite gahunda yo kwerekana ishusho y’u Rwanda, umuco, imiterere y’igihugu n’ibyiza nyaburanga byarwo hagamijwe gukurura ba mukerarugendo, ishoramari n’ibindi birimo no kugaragaza isura nyayo ya Afurika, kenshi ikunze gusanga ifatwa nabi mu mahanga.

Visit Rwanda kandi isanzwe ikorana na Basketball Africa League (BAL) yatangijwe mu 2019.

Mu 2024, u Rwanda rwungutse asaga 647 million 647 z’amadolari mu bukerarugendo. Bikaba byari biteganyijwe ko bizarenga million 700 $ mu 2025 .

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]