Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya, watsindiye kuyobora iki gihugu manda ye ya mbere nyuma yaho afashe ubutegetsi akuyeho Alpha Condé muri Nzeri 2021.
Muri Nzeri 2025, muri Guinée-Conakry habaye amatora ya kamarampaka, abaturage hafi 89% banzura ko Itegeko Nshinga rivugururwa, Gen Doumbouya akemererwa kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ubusanzwe, manda ya Perezida wa Guinée-Conakry yamaraga imyaka itanu, ariko Itegeko Nshinga rishya ryayigejeje ku myaka irindwi.
Urukiko rw’Ikirenga muri Guinée rwemeje ibyavuye mu matora bigaragaza ko Perezida Mamady Doumbouya wari umuyobozi w’inzibacyuho yatsinze amatora agize amajwi 86,7%.
Perezida Kagame usanzwe ari inshuti na Mamadi Doumbouya, yamushimiye ku bw’instinzi yagize mu matora.
Ubutumwa yanyujije kuri X yagize ati ” Ndagushimira muvandi wange ,Perezida Mamadi Doumbouya ku bwo gutorerwa kuyobora Repubulika ya Guinée. “
Yakomeje agira ati ” Twiteguye gukomeza kugira imikoranire myize y’ihugu byacu no gukorana bya hafi mu gushyira imbere inyungu n’ubukungu bw’ibihugu byacu.”
Ku wa 4 Mutarama 2026, Perezida Doumbouya yavugiye kuri Televiziyo ko Guinée yinjiye mu bihe bishya birangwa n’ubumwe bw’abenegihugu.
Ati “Uyu munsi twinjiye mu bihe bitarimo uwatsinze n’uwatsinzwe. Ubu hariho Guinée imwe idanandukanywa kandi yunze ubumwe.”
Yasabye abaturage kubaka Guinée irimo amahoro n’ubutabera, abaturage basangiye byose kandi yigenga mu bya politiki n’ubukungu.
Ubwo muri Gicurasi umwaka ushize yari mu Rwanda, Général Mamadi Doumbouya, Perezida wa Guinea-Conakry , yakiranywe urugwiro n’Abanya-Guinea batuye mu Rwanda.
Général Doumbouya yaje nabwo mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu.
Perezida Kagame nawe mu Ugushyingo umwaka ushize, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Guinée-Conakry.
Perezida Kagame na Mamadi Doumbouya wa Guinée batangije umushinga munini wo gucukura amabuye y’agaciro ya ‘Fer’, wa ‘Simandou Iron Ore Project’.
Ubwo umushinga wo gucukura aya mabuye y’agaciro uzaba wuzuye mu 2030, ku buryo mu misozi ya Simandou hazajya hacukurwa toni zigera kuri miliyoni 120 za ‘Fer’ ku mwaka.
U Rwanda na Guinea-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu Kwakira umwaka wa 2024, , ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.








