sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wakoresheje miliyari 109 Frw mu mezi 6 ya 2025/2026

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wagaragarije Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko ko, mu mezi atandatu ya mbere y’itangira ry’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya 2025/2026, hamaze gukoreshwa asaga miliyari 109,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Komisiyo iri mu gikorwa cyo kugenzura igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta mu mezi 6 ya 2025/2026 kugeza ku wa 9 Mutarama 2026.

Ni igikorwa kizabera mu Turere twose tw’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere, Tariki ya 12 Mutarama 2026.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko amafaranga angana na miliyari 109,4 z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na 48,2% by’ingengo y’imari yose wahawe ingana na miliyari zirenga 220 Frw, yamaze gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Umujyi wa Kigali kandi wamurikiye iyi Komisiyo ibyo bikorwa, uyigaragariza ahari imbogamizi mu mishinga inyuranye yiganjemo iy’ibikorwa remezo n’ingamba zo kubikemura. 

Abadepite bagize iyi Komisiyo bagize umwanya wo gusura ibikorwa n’imishinga iri gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bagaragarizwa imbogamizi n’ibindi bibazo bigaragara bizitabwaho mu gihe cy’ivugurura ry’ingengo y’imari ya Leta.

Muri Rusange, Umujyi wa Kigali ugeze ku kigero cya 43% by’ishyirwa mu bikorwa ry’Ingengo y’Imari ya 2025/2026.  Ni ukuvuga ko 57% gasigaye kagomba gukorwa mu ngengo y’imari isigaye ingana na 51,8%.

Photos:

[fluentform id="3"]