sangiza abandi

Kayonza: Abakunzi ba Rayon Sports baherekeje umuturage bikewa ko yiyahuye kubera iyi kipe

sangiza abandi

Mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama, nibwo umusore witwa Nizeyimana Alexandre , wiyahuye kubera gutsindwa kw’ikipe ya Rayon Sports yashyinguwe, abafana bamuherekeje ari benshi.

Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 ni bwo Rayon Sports yakinnye na APR FC umukino wa Super Cup birangira Murera inyagiwe ibitego 4-1.

Ni umukino wababaje abakunzi b’iyi kipe barimo na Nizeyimana bari bawitabiriye ari benshi .

Nizeyimana yavuye i Kayonza ajya kureba uyu mukino ndetse anagenda yisize amarange, biza kurangira ikipe afana itsinzwe kubyihanganira biranga bigakekwa ko yiyahuye akoresheje ishuka yaziritse hejuru mu gisenge.

Abo mu muryango we barimo Papa we umubyara yavuze ko uyu musore yakuze akunda iyi kipe mu buryo bukomeye ku buryo iyo yatsindwaga na mbere yagiraga amarangamutima menshi.

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’iyi kipe, Muhawenimana Claude, yavuze ko Nizeyimana witabye Imana yari asanzwe amuzi ko ari umukunzi wa Rayon Sports mu buryo bukomeye kuko yakundaga kwisiga irange ry’ubururu n’umweru.

Yavuze ko bazakomeza kumwibuka nk’umwe mu bitangiye iyi kipe asaba abandi bafana kwirinda amarangamutima menshi yanatuma biyambura ubuzima.

Ati “Yari umukunzi wa Rayon Sports w’ukuri! Abakunzi ba Rayon Sports ntabwo twabakangurira kwiyahura mu gihe twatsinzwe ariko umwana nk’uriya wisigaga irange birababaje, abantu nibamenye uko bagenzura amarangamutima, ifoto ye tugiye kuyishyira ku biro byacu kandi natwe tugiye kwicarana n’ubuyobozi turebe icyo twakora kugira ngo n’abandi bayikunda bakomeze kuyikunda ariko banarinda amarangamutima yabo.”

Muhawenimana yavuze ko Rayon Sports igiye gushyiraho Call Center ku buryo umufana uzajya ugira ikibazo azajya ahamagara agasaba ubufasha bakagenda bakamuba hafi.

Ubwo Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yavuganaga na Umunota yavuze ko gufata icyemezo cyo kwiyahura bigayitse ndetse ari n’icyaha. 

Ati ” Kwiyahura ni icyemezo cyigayitse, ni n’icyaha, nta kintu na kimwe umuntu yashingiraho yiyambura ubuzima. Ubundi iyo wemeye kujya gufana, uba ugendeye ugutsindwa no gutsinda. Igikwiye kuvamo uba ukwiye kucyakira. Ibyo uwo musore yaba yakoze bifite aho bihuriye na byo, turabinenga, dushishikariza n’abaturage kubyirinda.”

Yakomeje asaba abantu kujya biga kuyobora amarangamutima yabo ariko kandi n’abaturage kumenya bagenzi babo baba bafite intege nke zifite aho zihuriye n’iyo myumvire ndetse no gutangira amakuru ku gihe, mu gihe hari icyahungabanya umutekano.

Photos:

[fluentform id="3"]