Dr. Mugemana Charles wari umaze imyaka 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha, yitabye Imana azize uburwayi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Mutarama 2026 , nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro, ivuga ko Dr. Mugemana Charles, wari umuganga wa Rayon Sports, yitabye Imana.
Aya makuru kandi yemejwe n’ikipe ya Rayon Sports, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bifuriza iruhuko ridashira Dr. Mugemana ndetse baboneraho gufata mu mugongo inshuti n’Umuryango basigaye.
Muri Kanama 2025, nibwo Dr. Mugemana yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK arwaye gusa nyuma yaho mu Kwakira yaje koroherwa arataha.
Dr. Mugemana Charles yari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports kuva mu mwaka w’i 1995 , icyo gihe Rayon Sports ikaba yarayoborwaga na Paul Ruhamyambuga ari na we wazanye Mugemana Charles nk’umuganga mu ikipe ya Rayon Sports.
Dr Mugemana yabaye kandi umuganga mu ikipe y’igihugu, Amavubi, guhera mu 1999 kugera mu 2017.
Muri Gicurasi 2025, mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wahuje APR FC na Rayon Sports, Dr Mugemana Charles, yashimiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, umusanzu we mu gihe cy’imyaka 30 yari amaze avura abakinnyi ba Gikundiro, maze ashyikirizwa umwenda wanditseho izina rye ndetse n’umubare 30.









