sangiza abandi

Abana barenga miliyoni barererwa mu ngo mbonezamikurire zisaga ibihumbi 32

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, cyatangaje ko ingo mbonezamikurire y’abana bizwi nka ECD byageze kuri 32,205 mu mwaka wa 2025, zigamo abana 1,165,384 biyongereyeho abarenga ibihumbi 800 kuva mu 2020.

Ni imibare yashyizwe hanze na NCDA ubwo hatangizwaga Inama y’Igihugu ku Iterambere ry’Imbonezamikurire y’abana bato kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.

Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro yayo ya 5, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Duteze imbere serivisi mbonezamikurire y’abana bato, twimakaza guhanga udushya’. 

Yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée ndetse n’abafatanyabikorwa barenga 300.

NCDA ivuga ko ubwitabire bw’abana biga muri ECD bwavuye kuri 297.021 bwariho mu 2020 bukagera kuri 1.165.384 mu 2025 naho abarezi n’ababyeyi 67.695 bahuguwe.

Iyi mibare kandi igaragaza ko 80.7% by’abana bari munsi y’imyaka itandatu binjira mu ngo mbonezamikurire (ECD). Kugeza ubu ibigo byose bya ECD bifite abagera ku 101,809 bita kuri abo bana.

Imibare ya NCDA igaragaza ko 79,1% bya ECD ziri mu ngo aho ababyeyi mu midugudu bashobora kwishyira hamwe mu matsinda y’ingo ziri hagati ya 10 na 15, bakagena urugo abana babo bari munsi y’imyaka 6 bazajya bahuriramo, bagasimburana kubitaho. Ni mu gihe 12,1% ziri mu bigo byamashuri naho 7,4% ziri ahantu hatandukanye hatoranyijwe.

Minisitiri Uwimana yavuze ko gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato iri mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’Igihugu kuko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari yo yubaka ubwonko, imyitwarire, ubushobozi bwo kwiga no kubana n’abandi.

Yagize ati “Ibyo ahura nabyo muri iyi myaka byaba ibyiza cyangwa ibibi bigira ingaruka ku buzima bwe bwose.”

Yavuze ko gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ijyanye n’ingamba zihura na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere ya NST2, ingamba z’icyerecyezo 2050, iz’Intego y’Iterambere rirambye SDGs, n’izindi.

Ati “Izi ngamba zose zidusaba kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, guhanga udushya, no kubaka ubushobozi bw’abantu duhereye ku bana.”

Minisitiri Uwimana yasabye buri wese kongera imbaraga mu kunoza ireme rya serivisi zitangwa mu ngo mbonezamikurire, kugeza hose ibikorwaremezo n’ibikoresho byifashishwa mu ngo mbonezamukurire no kuzamura no kunoza uruhare rw’umuryango mu mikurire y’umwana.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabira Assoumpta, yibukije ko guha umwana serivisi mbonezamikurire zikomatanyije uko bikwiye, bigira uruhare rukomeye mu kumutegurira kuzavamo umuntu ushobora kwigeza kuri byinshi mu buzima bwe.

Izo serivisi  ziri mu nkingi 6 zirimo imirire myiza y’umwana n’umugore utwite, ubuzima bw’umwana n’umugore utwite; isuku n’isukura, uburere buboneye, umutekano w’umwana no kumurinda ihohoterwa, gutegura umwana kwiga no kumukangura ubwonko.


Imibare y’ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022, igaragaza ko abarenga 5,800,000 ari abana bari munsi y’imyaka 18. Muri bo abagera kuri 1,375,506 bari hagati y’imyaka 3-6 mu gihe 1,120,187 bari munsi y’imyaka 3.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato iri mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’Igihugu
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabira Assoumpta, yasabye ababyeyi guha umwana serivisi mbonezamikurire zikomatanyije uko bikwiye

Photos:

[fluentform id="3"]