sangiza abandi

Nyanza: Abayobozi ba Hoteli Urubuto bafunzwe nyuma y’urupfu rw’umusekirite warohamye muri piscine

sangiza abandi

Polisi yataye muri yombi bamwe mu bayobozi ba Hoteli Urubuto yahoze yitwa Dayenu yo mu Karere ka Nyanza, kugirango babazwe iby’urupfu rw’umusekirite wabo wapfiriye muri piscine y’iyi Hoteli.

Uwitabye Imana ni Nzabihimana Charles w’imyaka 45 wari umusekirite warohamye muri iyi Hoteli yakoragamo iherereye mu Mujyi rwagati wa Nyanza.

Ku ikubitiro Polisi ifatanyije na RIB bataye muri yombi abarimo nyir’iyi Hoteli mu gihe hari abandi bakozi bacitse inzego z’umutekano bagishakishwa.

Umurambo w’uwapfuye wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza mu gihe iperereza rikomeje.

Polisi ivuga ibi bikimara kuba abaturage batanze amakuru ikajya kureba ahabereye ikibazo ari nabwo iperereza ry’ibanze ryatangiye ndetse hari abayobozi babiri ba hoteli batawe muri yombi aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Polisi yasabye abashinzwe za hoteli by’umwihariko ahaba ibikorwa by’imyidagaduro nka ‘piscine’ gushyiraho abashinzwe kureberera abajya koga, kandi bagahora bahacungira hafi nk’uko Umuvugizi wayo mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabigarutseho.

Ati “Uwo mutekinisiye aba akwiye kuba ahari igihe cyose, niba piscine ifungura mu gitondo, igafunga nimugoroba akaba ahari igihe cyose ifunguye, yiteguye kuba yaha ubutabazi uwahagirira ikibazo cyose. “

Si ubwa mbere iyi piscine ipfiriyemo umuntu kuko iyi Hoteli ikiri Dayenu, mu mwaka wa 2017 hapfiriyemo abanyeshuri babiri bigaga ku ishuri ryitwa IGIHOZO Saint Peter Secondary School, barimo bogeramo.

Photos:

[fluentform id="3"]