U Rwanda na Maroc bahuriye mu nama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye mu bya Gisirikare, igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Iyi nama iri kubera i Rabat mu Bwami bwa Maroc kuva tariki ya 18 kuzageza ku ya 22 Mutarama 2026, aho u Rwanda rwahagaririwe n,’intumwa za Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF ziyobowe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X ya RDF, buvuga ko ” iyo nama igamije gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc mu nzego zifitiye impande zombi inyungu zihuriweho, hashingiwe ku Masezerano y’Ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri Kamena 2025.”
U Rwanda na Maroc ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade n’ubufanye mu nzego zitandukanye, aho Maroc ifite Ambasade mu Rwanda ndetse n’u Rwanda rukaba rwarafunguye Ambasade yarwo muri Maroc guhera mu 2019.
Mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Maroc harimo kandi guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, binyuze mu gusangira ubunararibonye no kohererezanya impuguke, gufatanya mu gufata neza amazi no kuhira imyaka, kongera ishoramari no koroshya itangwa ry’inguzanyo mu buhinzi, n’ishoramari mu kubaka uruganda rukora ifumbire ijyanye n’ubutaka bw’u Rwanda.








