Inkuru y’urukundo ya Igabe Janvier na Tuyishimire Josiane, itangira mu 2020, ubwo uyu musore yajyaga muri imwe mu nzu itunganya imisatsi mu mujyi wa Kigali, maze akahabona umukobwa w’ubwiza butangaje.
Igabe afite imyaka 28 akaba ari enjeniyeri, mu gihe Tuyishimire w’imyaka 29 we akora akazi ko guteka mu ma hoteli. Bombi babana mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo.
Uyu musore yagiye kwiyogoshesha, ariko bimwe by’abasore ahakura nimero ndetse ntiyatindaganya amusaba ko batangirana urugendo rw’urukundo.
Uyu mukobwa w’inseko ituje n’ubwiza burangaza, yanze kumuca intege, batangira kuganira bisanzwe ariko yanga ko ibiganiro byakomeza kuko hari impamvu ikomeye yangaga ko uyu musore yakomeza kumwiyumvamo.
Gusa nyuma yo kubona ko umusore yamaze kumwiyumvano kandi agaragaza umunsi ku munsi ko agenda amukunda, yashatse kubihagarika bitaragera kure, maze amwerurira ko abana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA, HIV/SIDA.
Aganira na The NewTimes, Igabe yagize ati ” Yambwiye ko abana n’ubwandu bwa SIDA, nahise ngira ubwoba bwinshi. Ntabwo nari mfite amakuru menshi kuri HIV kuko nta muntu n’umwe nari narigeze mpura nawe ubana nayo. Ariko nifuzaga ko yazambera umufasha wange mu buzima bwange bwose. Naramukundaga cyane , yagwaga neza kandi yari mwiza cyane.”
Igabe avuga ko we nta HIV/SIDA arwaye, mu gihe Tuyishimire abana n’ubwandu. Barabanye kandi bakorana mu Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida, RRP+, nk’abambasaderi b’urubyiruko kandi bigisha abashyingiranywe uko babana umwe afite ubwandu undi atabufite.
Igabe avuga ko kuva babana, umukunzi we akoresha ibini bimwongerera ubudahangarwa kandi bituma bafatanya mu rugendo bahisemo kubanamo.
Aba bavuga ko bigishijwe na RRP+ uburyo bakwiye kubana kabone nubwo umuntu umwe yaba afite ubwandu.
Ati ” Ikintu cya mbere muganga yanyigishije ni ukwitwararika, (discipline). Umugore wange yafataga imiti nta munsi n’umwe asibye, uruhare rwange rero rwari ukumuba hafi . Bambwiye ko nafata ibinini byo kugira ngo nirinde .”
Tuyishimire avuga ko “Yabwiwe na Muganga ko Igabe nawe yakoresha ibinini bimufasha kutandura kandi bagakora imibonano mpuzabitsina ikingiye.
Ati ” Nyuma y’ukwezi, abaganga bemeje ko ubuzima bwange bumeze neza, twakora imibonano ikingiye ndetse n’uburyo bwo gutegura uburyo bwo kubyara.”
Babyaye abana badafite ubwandu
Nyuma y’amazi umunani babanye, batangiye kureba uko babyara. Ubu bafite abana babiri b’abakobwa , umwe afite imyaka ine n’undi afite ibiri kandi bose nta bwandu bafite.
Igabe ati ” Abana bacu bameze neza , umugore wange nawe akomeje gukoresha imiti, kandi nanjye nyuma y’amezi atatu njya kwisuzumisha. Tubanaho mu buzima busanzwe.”
Tuyishimire abaho nta pfunwe
Tuyishimire avuga ko ubuzima bwe bwa mbere atarahura na Igabe bwari bugoye. Avuga ko yanduye Virusi ya SIDA ku myaka irindwi gusa nyuma yo kuyanduzwa na se , wari waratandukanye n’abagore batatu babanye.
Tuyishimire avuga ko yamenye neza ko abana na HIV ku myaka 16. Avuga ko yabimenye umunsi Ise arwara cyane akaremba, maze ajya kwisuzumisha asanga afite ubwandu bwa SIDA. Avuga ko nawe yahise amujyana kumusuzumisha , asanga nawe afite ubwandu bwa SIDA ku myaka 16.
Icyo gihe Tuysihimire yahise afata icyemezo cyo kwimuka, ava kwa Se, ahubwo ajya kubana n’inshuti ze ndetse ngo ubuzima buramugora.
Ati ” Natakaje ibyiringiro ndetse n’icyerekezo. Ubuzima bwarangoye cyane. Natangiye kujya nisuzumisha mu 2014 ariko mu 2018 nza kubihagarika. Kuva icyo gihe narahuritse cyane ndetse nagerageje kwiyahura inshuro eshatu zose.”
Uyu avuga ko mu 2019, Tuyishimire yahuye na Aline Gahongayire, umuryamyi mu ndirimbo zihimbaza Imana, mu muryango we wo gufasha , wamufashije kongera kujya ajya gufata imiti kwa muganga ndetse no kumusubizamo ikizere.
Muri 2021, nibwo yahuye na Tuyishimire ndetse bakora ubukwe . Ubu Igabe avuga ko umukunzi we ari igisobanuro cyo kubaho kandi amufasha gukomeza kwita ku buzima bwe.
Tuyishimire nawe yagize ati ” Umugabo wange ni we untera imbaraga. Ni umuryango wange , ababyeyi banjye baracyariho ariko ntibashaka kumenya ibyabaye mu buzima bwange, yakomeje kumba hafi.”
Aba bavuga ko nyuma yo gufata iki cyemezo, abantu batandukanye babyakiriye mu buryo butandukanye , aho bamwe bagaragaza ko babashyigikiye ariko hari n’abandi bagaragaza ko batabashyigikiye, banenga uwo musore.
Aba bavuga ko bamaze gufasha imiryango umunani kwiyakira no kubafasha kwikuramo ubwoba.
Igabe ati ” Twafashije couple umunani ziteguye gushaka. Ubumenyi bugabanya ubwoba, iyo umwe akoresheje imiti ituma utahura n’ubwandu ( AVRS) HIV ntabwo ayandura.”
U Rwanda rutateganya gutangiza uburyo bwo gutanga umuti w’urushinge wa Cabotegravir, aho uwutewe uru rushinge bishobora kumukingira kwandura SIDA .
Dr Jean Claude Kwizera, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kwita no kuvura ababana na virusi itera SIDA muri RBC, yavuze ko intambwe ya mbere kandi y'ingenzi ku bashakanye aho umwe mu babana babana na virusi itera SIDA ari ugukurikiza inama za Muganga.
Ati: "Gukurikiza cyane uburyo bwo gufata imiti, bufasha gukumira virusi itera virusi. Iyo ibi bikomeje, umuntu ubana na virusi itera SIDA ashobora kubaho ubuzima bwiza nk'umuntu udafite virusi".





