U Rwanda na Kenya binyuze mu rwego rushinzwe ibyambu rwa Kenya ruzwi nka Kenya Ports Authority, byasinyanye amasezerano yubufatanye mu gukemura ibibazo biba hagati mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, hagati ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo y’u Rwanda, n’ubuyobozi bw’uru rwego rwa Kenya Ports Authority.
Ishami ry’Urwego rufite mu nshingano ibyambu bya Kenya, rwatangiye gukorera mu Rwanda ku wa 19 Nyakanga 2013, hagamijwe korohereza abafata ndetse n’abohereza imizigo batuye mu Rwanda, bakoresheke iki cyambu, bitagombye ko bajya i Mombasa.
Byumwihariko cyabafashije kugabanya amafaranga n’igihe bakoreshaga bohereza iyi mizigo, ndetse boroherwa no kuba babona ibisubizo ku bibazo bahuraga nabyo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangarije Umunota ko ubu u Rwanda rwasinye amasezerano na Kenya ku rwego rwa Leta kugirago impande zombi zijye zifatanya gukemura ibibazo bivuka muri ubu bucuruzi.
Ati” Uyu munsi twasinye amasezerano ku rwego rwa leta kugirago tufatanye gukemura ibibazo biba hagati mubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse ibibazo bihari bikajya bishakirwa ibisubizo kurwego rwa leta.”
Binyuze muri aya masezerano kandi hagiye kubakwa ibiro bihagarariye uru rwego rwa Kenya rufite ibyambu mu nshingano, i Kigali.
Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Canoth Manishimwe, ari nawe wari uhagarariye isinywa ry’aya masezerano yavuze ko ari ingenzi mu gukomeza imikoranire ya Kenya n’u Rwanda no koroshya serivisi z’ubwikorezi z’itangirwa kuri iki cyambu cya Mombasa.
Icyambu cya Kenya gikoreshwa n’ibihugu byo mu Karere birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa ku Mugabane w’Iburayi.







