sangiza abandi

U Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurinda umutekano w’abaturiye ahacukurirwa amabuye y’agaciro

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, avuga ko bashyizeho ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye umutekano w’abaturiye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, birimo kubarindira umutekano, kubimura aho biri ngombwa no gusiba ibirombe bitagikoreshwa.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umutekano, cyabaye ku wa kane tariki ya 22 Mutarama 2025.

Iyi Komisiyo iri mu bikorwa byo kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye, mu rwego rwo gukurikirana ibibazo by’ubujura n’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bibangamira umutekano w’abaturage bahaturiye.

Minisitiri Habimana yavuze ko MINALOC ikorana n’inzego bireba kugira ngo ahagaragaye amabuye y’agaciro n’ahacukurwa hatuye abaturage bahimurwe kugira ngo ubucukuzi bukorwe neza. 

Ati: “Ibi bituma hirindwa ko abaturage bishora mu bucukuzi butemewe, bikanarinda n’izindi ngaruka nk’abana bashobora guta ishuri bakajya mu bucukuzi. Ibi tuzakomeza kubikora kandi tubyongeremo imbaraga.”

Ahacukurirwa amabuye y’agaciro, iyo ahabaturiye batimuwe bikurura abahaturiye kubwinjiramo binyuranyije n’amategeko harimo n’ababa basanzwe biga bagahita abava mu ishuri. Minisitiri Habimana yavuze ko Urubyiruko rwacikishirije amashuri rushishikarizwa gusubira mu mashuri cyane cyane ay’imyuga. 

Ati: Ibi tubikora  binyuze mu kigo cy’urubyiruko kiri muri buri Karere, amahuriro y’urubyiruko, urubyiruko rw’abakorerabushake, n’ubukangurambaga bwihariye ku baturiye ahakorerwa ubucukuzi.”

Yavuze ko hanafashwe ingamba zo gusiba ibirombe bitagikoreshwa, ndetse kugeza ubu batangiye gusiba ibyoroheje hifashishijwe umuganda kandi bikomeje mu bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli , RMB.

Ati: “RMB ikomeza gukurikirana rwiyemezamirimo urangije gucukura agahita asubiranya aho yacuguraga ndetse abatabyubahirije bagakurikiranwa.”

RMB niyo ishyiraho politiki, umurongo n’amabwiriza bikurikizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, MINALOC n’inzego zitandukanye bikagira uruhare mu migendekere myiza yabwo.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umutekano kandi yagiranye ibiganiro na Sendika y’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ingingo ya 42 y’Itegeko No 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro na kariyeri, ivuga ko Umuntu wahawe uruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubushakashatsi,urwo gucukura amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri agomba gukora ku buryo ikirombe gicukurwa, kibungwabungwa kikanafungwa mu buryo butabangamira ubuzima n’umutekano by’abakozi ndetse n’abandi bantu.

Photos:

[fluentform id="3"]