Mu muhanda Musanze-Kigali habereye impanuka ikomeye y’imodoka y’ikamyo yagonze imodoka itwara abagenzi ‘coaster’, ihitana umushoferi abandi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, saa moya z’umugoroba, mu Mudugudu wa Gatwa, mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye umunota ko iyi kamyo yagonze iturutse inyuma coaster yari itwaye abagenzi
Ati“Ikamyo yahise igwa muri rigori nyuma yo kugonga iturutse inyuma Coaster bari mu cyerekezo kimwe.”
SP Kayigi yavuze ko muri iyi mpanuka, umushoferi wari utwaye ikamyo yahise yitaba Imana, mu gihe abagenzi 15 bari muri coaster bakomeretse byoroheje.
Abakomeretse bajyanywe mu Kigo Nderaburima cya Kanyinya mu gihe umurambo w’uwitabye Imana wo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.
Amakuru agera ku Umunota avuga ko iyi kamyo yari itwaye imfuka ya sima. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka, ndetse Polisi y’u Rwanda iracyabikurikirana.
Ubwo ku wa 20 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda yagiranaga inama n’abatwara amakamyo bo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi, SP Kayigi yabasobanuriye ko hari amakosa akunze kugaragara ku bashoferi batwara amakamyo rimwe na rimwe akabateza impanuka zashoboraga gukumirwa.
Ati “Hari amakosa atari akwiye usanga akorwa rimwe na rimwe agateza impanuka. Mujye muhwitura bagenzi banyu batubahiriza amategeko y’umuhanda kuko iyo umushoferi atwaye imodoka yasinze cyangwa agahindura icyerekezo atabanje kureba aho ajya cyangwa agatwara imodoka avugira kuri telefone; aba asiga umwuga wanyu icyasha’’.
Muri iyi nama yari yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda (ACPLRWA), SP Kayigi yavuze ko impanuka nyinshi ziba zituruka ku burangare n’amakosa y’abakoresha umuhanda, asaba buri wese gufata ingamba zo kuzikumira binyuze mu bufatanye buhuriweho, buri wese yirinda, arinda na mugenzi we basangiye umuhanda.








