Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu 2025, abantu 3,227 barumwe n’imbwa hirya no hino mu gihugu. Ni mu gihe bane bishwe n’ibisazi by’imbwa .
Ibi byatangajwe ubwo mu Karere ka Ngoma hari ubukangurambaga buri muri gahunda za RBC zo gukumira indwara zititaweho (Neglected Tropical Diseases), aho ibisazi by’imbwa biri mu zihangayikishije cyane bitewe n’uko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, by’umwihariko abana.
RBC igaragaza ko ku rwego rw’Isi, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bagera ku 59,000 buri mwaka, ikaba ikwirakwira cyane binyuze mu kurumwa n’imbwa irwaye.
Iyi ndwara yibasira ubwonko bw’inyamaswa n’abantu, ikagira ingaruka zikomeye iyo itamenyekanye hakiri kare.
Umukozi Ushinzwe kurwanya indwara zititaweho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Hitiyaremye Nathan,, yasobanuye ko gukumira ari wo muti wa mbere, kuko iyo umuntu amaze kwandura ibisazi by’imbwa amahirwe yo kurokoka aba ari macye cyane.
Ati “Iyo imbwa ikwanduje ibisazi by’imbwa hafi ya buri gihe biganisha ku rupfu.”
Yashimangiye ko umuntu wese urumwe n’imbwa agomba kwihutira kugana ikigo nderabuzima, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse n’inkingo ziboneye.
Yanagaragaje ko intambwe ya mbere ikenewe ari koza igisebe cy’aho umuntu yarumwe n’imbwa ukoresheje amazi meza n’isabune mu minota itarenze 15, kuko bigabanya cyane ibyago byo kwandura iyi ndwara.
Ati “RBC rero dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo tubone imiti n’inkingo bihagije, ikindi tunakorana na Zipline kugira ngo itange ubutabazi bwihuse aho biri ngombwa.”
Abanyeshuri bashyizwe ku isonga muri ubu bukangurambaga bitewe n’uko imibare igaragaza ko 40% by’abahitanywe n’indwara y’ibisazi by’imbwa ku Isi ari abana bari munsi y’imyaka 15.
kurandura ibisazi by’imbwa bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, abarimu, ababyeyi n’abana ubwabo, hagamijwe kurinda ubuzima no kugabanya impfu zishobora kwirindwa.





