Mu rwego rwo guha icyubahiro no gushimira umusanzu udasanzwe w’abantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, bamwe mu banyacyubahiro n’abayobozi bakuru bahawe impamyabumenyi z’ikirenga z’icyubahiro na Kaminuza Mpuzamahanga zitandukanye.
Izi mpamyabumenyi zitanga izina rya Doctor (Dr), ntabwo zitangwa hagendewe ku masomo yo mu ishuri, biba ari mu rwego rwo gushimira no guha icyubahiro umuntu ku bw’umusanzu ukomeye yagize mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo imiyoborere ya Leta, ubuzima, uburezi, iterambere ry’igihugu n’ahandi.
Mu nkuru yacu y’uyu munsi twabateguriye urutonde rw’abanyacyubahiro, abayobozi n’abandi mu Rwanda bagiye bahabwa izi mpamyabumenyi z’icyubahiro, ushobora kuba utari uzi ko bazibitseho.
Madamu Jeannette Kagame
Ku Cyumweru cyashize, tariki ya 25 Mutarama 2026, Madamu Jeannette Kagame, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange, UGHE, ashimirwa umusanzu n’ubudashyikirwa yagaragaje mu kwita ku baturage, guteza imbere uburezi, ubuzima, uburinganire n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni impamyabumenyi yaherewe mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 iyi Kaminuza imaze ikorera mu Rwanda, wabereye ku ishami ryayo riherere i Butaro mu Karere ka Burera.
Madamu Jeannette Kagame yashimiwe kugira uruhare mu guteza imbere uburezi by’umwihariko bugendana n’uburinganire binyuze mu muryango yashinze wa Imbuto Foundattion, ashimirwa uruhare yagize mu guteza imbere ubuvuzi binyuze mu muryango yatangije w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika.
Yashimiwe kandi kugira uruhare mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu muryango wa Unity Club.

Perezida Paul Kagame
Ku wa 5 Kamena 2024, Yonsei University yo muri Koreya y’Epfo yahaye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, impamyabumenyi y’icyubahiro muri Gahunda n’Imicungire by’Igihugu (Public Policy and Management) kubera uruhare rwe mu guteza imbere u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu kandi afite izindi mpamyabumenyi z’icyubahiro yahawe na Kaminuza zitandukanye, ziyongera ku zo yakuye mu ma mashuri we ubwe yize.
Muri Mata 2005, Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Icyubahiro ya Dogitora mu Mategeko (Honorary Degree of Doctor of Laws) na Kaminuza ya Pacific (University of the Pacific) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi mpamyabumenyi yayihawe ashimirwa ubuyobozi bwe bwagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2006 kandi Oklahoma Christian University yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yahaye Perezida Kagame impamyabumenyi y’icyubahiro (Doctor of Laws, honoris causa) ku bw’uruhare rwe mu kwitangira igihugu cye no guteza imbere amahoro.
Yahawe kandi Impamyabumenyi y’icyubahiro mu mategeko ( Doctor of Law) yahawe University of Glasgow, yo umur Scotland mu 2007, ndetse na Doctorate of Humane Letters yahawe na William Penn University, yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2012.

Prof Silas Lwakabamba
Professor Silas Lwakabamba yabaye Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda mu 2014-2015, imirimo yakoze nyuma yo kuba Minisitiri w’Ibikorwaremezo kuva mu 2013.
Lwakabamba yahawe inshuro ebyiri impamyabumenyi z’icyubahiro z’ikirenga, mu rwego rwo kumushimira umusanzu wihariye yatanze mu guteza imbere uburezi mu mashuri makuru.
Mu 2005, Lwakabamba yahawe Impamyabumenyi y’Icyubahiro mu bijyanye n’Ikoranabuhanga (Doctor of Technology) na Glasgow Caledonian University yo muri Scotland, mu Bwongereza.
Nyuma yaho, mu 2007, yongeye guhabwa indi mu by’Ubuhanga (Doctor of Engineering) na Solent University iherereye Southampton, mu Bwongereza.

Louise Mushikiwabo
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu Buivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), akaba n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Louise Mushikiwabo nawe yibitseho impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga.
Iyi mpamyabumenyi yayihawe mu Ukwakira 2021, na Kaminuza ya Leta ya Yerevan (Honorary Doctor of Yerevan State University – YSU) muri Armenia, ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu mubano mpuzamahanga by’umwihariko hagati ya Armeniya na Francophonie, ndetse no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga.

Frank Habineza
Frank Habineza ni umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’Umudepite mu nteko Ishinga Amategeko, nawe yibitseho impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu bijyanye n’ubumenyamuntu (Doctorate of Humanities) yahawe na Bethel College/Bethel University yo mu Buhinde.
Aha hari mu mwaka wa 2013, ubwo yashimirwaga umusanzu yagize mu guteza imbere demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Claire Kamanzi
Mu 2018, Claire Akamanzi wabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihgu rw’Iterambere (RDB), kuri ubu akaba ayobora NBA Africa, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Concordia University yo muri Kanada.
Claire Akamanzi yashimirwaga umusanzu yatanze mu guteza imbere ubucuruzi, urwego rw’abikorera no kuzamura imibereho y’abaturage mu gihugu.

Amb Mathilde Mukantabana
Muri Gicurasi 2023, Mathilde Mukantabana akaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe Impamyabumenyi y’Icyubahiro (Doctor of Humane Letters) yahawe na California State University, Sacramento, yo muri Amerika, ariko byakarusho akaba yari yarayizeho.
Iyi mpamyabumenyi yayihawe ashimirwa ruhare rwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guteza imbere amahoro no kurinda no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sina Gerard
Rwiyemezamirimo Sina Gerard nawe yahawe impamyabumenyi ebyiri z’ikirenga z’icyubahiro, zirimo iyo yakuye muri Mexique no muri Amerika, ashimirwa ko yabashije gukoresha ubumenyi afite mu guhanga udushya.
Sina yakiriye iyi mpamyabumenyi yahawe na Mexico mu Ugushyingo 2022, icyo gihe ashimirwa cyane uruhare rwe mu guhindura no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Yahawe kandi indi mpamyabumenyi na American Heritage University of Southern California yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Ukuboza 2023, we n’umugore we, Olive Uwicyeza, bashimirwa gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage.






