sangiza abandi

RDB yasabye abaturage kugirira amakenga abayiyitirira

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) , rwaburiye abantu biyitirira uru rwego , bakaniyitirira ibikorwa by’imenyekanisha ikirango cy’ubukererarugendo cya Visit Rwanda, bagamije inyungu zabo bwite cyangwa amafaranga mu buryo butemewe.

Itangazo uru rwego rwashyize hanze kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, rivuga ko “RDB itishyuza serivisi cyangwa amakuru binyuze ku bantu cyangwa ku giti cyabo ,abahuza cyangwa ibigo bitabifitiye uburenganzira.”

RDB yibutsa abantu bose ko ibikorwa byayo byose n’imenyeksnisha, binyuzwa ku miyoboro n’imbuga nkoranyambaga zayo kandi amafarangwa asabwa kuri serivisi atangwa mu buryo bugenwa na RDB.

Uru rwego rusaba abaturage kujya bagenzura umwirondoro n’ukuri kw’abiyitirira RDB kandi bagatunga agatoki ku bakekwa binyuze ku guhamagara kuri telefini, email n’inzego zishinzwe umutekano .

Photos:

[fluentform id="3"]