Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu cyumweru kimwe, u Rwanda rwinjije miliyoni 13 z’amadorari ya Amerika, yaturutse kuri toni ibihumbi 10,204 z’ibikomoka ku buhinzi bitandukanye byoherejwe mu mahanga.
Ni imibare yashyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, igaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga ndetse n’inyugu byinjiriza u Rwanda.
NAEB ivuga ko kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 23 Mutarama 2026, u Rwanda rwinjije miliyoni 13,947,661 z’amadorari angana na miliyari zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda, aturuka mu bikomoka ku buhinzi.
Ikawa niyo yaje ku isonga mu byinjije amafaranga menshi, aho toni 897 u Rwanda rwohereje mu mahanga, zinjije miliyoni 5,953,500 z’amadorari.
Iki gihingwa nicyo kinjiriza igihugu amafarannga menshi kuko mu mwaka ushizwe wa 2024-2025, umusaruro wacyo muri rusange wari ugeze kuri Miliyoni 116.1 z’Amadolari.
Icyayi kiza ku mwanya wa kabiri, aho toni 882 zoherejwe muri icyo Cyumweru, zinjije miliyoni 2,546,606 z’amadorari. U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029, umusaruro w’icyayi uzaba winjiza miliyoni 164$, zizava muri toni 58,600 zizaba zoherezwa mu mahanga.
NAEB yatangaje ko muri icyo cyumweru, mu byoherezwa mu mahanga by’umwihariko mu buhinzi bw’imboga n’imbuto, imbuto zoherejwe hanze zageze kuri toni 313, aho zinjije $526,172, ahanini zijyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Esipanye n’ibindi bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ni mu gihe imboga zageze kuri toni 241, aho zinjije ibihumbi 319,895 by’amadorari, ahanini zijyanwa mu bihugu birimo Ubuhorandi, Ubudage, Ubufaransa, Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, n’ibindi bitanduakanye bya Afurika.
Hanoherejwe kandi indabo zingana na toni 15, zinjije Amadolari ya Amerika 81,563, ahanini zijyanwa mu Buholandi no mu Bwongereza.
Mu bindi bikomoka ku buhinzi bitandukanye, hoherejwe toni 7,635, zinjije Amadolari ya Amerika 4,138,152. Ibi byiganje mu masoko yo mu karere n’ay’Afurika, ndetse n’ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Oman, bigaragaza kwaguka kw’amasoko ku u Rwanda.
Ku bijyanye n’ibikomoka ku bworozi, mu cyumweru imwe gusa hoherejwe hanze toni 222, zinjije Amadolari ya Amerika 381,773, ahanini byoherezwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ibindi byo muri Afurika.
Ni imibare igaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, no kwagura amasoko mpuzamahanga. Ibi bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, mu kwinjiza amadovize, no guteza imbere imibereho myiza y’abatrage by’umwihariko abakora ubuhinzi.





