Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n’iya Singapore, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, batangiye kwakira ubusabe bw’abantu bafite imishinga y’indashyikirwa ijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi bifitanye, hibandwa ingingo ya gatandatu ku masezerano ya Paris ajyanye no kubungabunga ikirere .
Iyi ngingo igamije gufasha ibihugu kugera ku ntego byihaye zo kurengera ikirere (Nationally Determined Contributions – NDCs) ku buryo bworoshye kandi bugira ingaruka nziza ku rwego rw’Isi.
Ingingo ya gatandatu mu gace ka kabiri y’amasezerano y’i Paris yemerera ibihugu kugirana ubufatanye
ku bushake bwabyo hagamijwe kugera ku ntego byihaye mu kurwanya no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ihererekanya ry’umusaruro wo kugabanya ingano y’imyuka ihumanya ikirere (izwi nka ITMOs).
Ba rwiyemezamirimo bafite imishinga igabanya imyuka ihumanya ikirere, basabwe gutanga ubusabe bwabo. Iyo mishinga igomba kuba yujuje ibisabwa n’Ingingo ya 6 .
Itangazo ry’Ikigo cy’igihugu Gshinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), kivuga ko ” Ubufatanye mpuzamahanga bugaragara mu ngingo ya 6 buha u Rwanda amahirwe akomeye yo gukurura ishoramari rishyirwa mu kubungabunga ikirere, no gufungura amahirwe mashya y’ubukungu; mu gihe nanone bugira uruhare mu rugamba rw’isi yose rwo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. ”
Binyuze muri ubu bufatanye, u Rwanda rugamije guteza imbere ibikorwa by’isoko rya karuboni (carbon market) biba ku rwego rwo hejuru kandi bikora mu mucyo, bitanga igabanywa rifatika ry’imyuka ihumanya ikirere.
REMA ivuga ko ba rwiyemezamirimo bazatanga ubusabe bwabo mu gutanga imishinga , bazasuzumwa n’ibihugu byombi, ni ukuvuga u Rwanda na Singapore.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, yagejejweho imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa n’abakora imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere,hifashihsijwe ishoramari rituruka ku isoko mpuzamahanga rya karuboni.
Leta y’u Rwanda yatangiye kwigira ku bihugu bimaze gutera intambwe ku buryo bwo kubyaza umusaruro isoko rya karubone (carbon markets) rigurishirizwaho gahunda zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Isoko rya karubone ni isoko ry’Isi yose ryubakiye ku masezerano mpuzamahanga y’imihindagurikire y’ibihe, aho ibihugu bikize byiyemeje kugabanya imyuka yangiza ikirere, ariko kubera ko bitabasha kugera ku kigereranyo bisabwa kugabanya byahisemo ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo bigishobora guhangana n’iyo myuka bigira imishinga bikora noneho ibyo bihugu bikize bikayigura.
Binyuze mu isoko rya karubone abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibihe, bayoboka isoko rya karubone bakagura toni z’imyuka ihumanya yakuwe mu kirere (carbon dioxide/C02) binyuze mu gushyigikira imishinga yashyiriweho kuyigabanya mu bihugu bitandukanye byinjiye kuri iryo soko.
Isi iteganya kugabanya nibura toni miliyari 80 z’ibyuka bya karuboni ( CO2) bihumanya ikirere bitarenze mu mwaka wa 2050 nk’uko biteganywa mu Masezerano y’i Paris.







