Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 12 mu makipe 16 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya Handball.
U Rwanda rwashoreje kuri uyu mwanya nyuma yo gutsindwa na Repubulika ya Congo, ibitego 30-28, mu mukino waberaga muri BK Arena, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.
Ni wo mwanya wa hafi ikipe y’u Rwanda isorejeho mu Gikombe cya Handball, kuko mu mwaka 2024 ubwo nabwo ikipe y’u Rwanda yitabiraga yasoreje ku mwanya wa 14.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 27 ryitabiriwe n’ibihugu 16, agabanyije mu byiciro bine, aho u Rwanda rwabarizwaga mu itsinda A ruhuriyemo n’ikipe ya Algeria, Nigeria na Zambia.
Muri iri tsinda, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa wa gatatu, nyuma ya Algeria iriyoboye, Nigeria yabaye iya kabiri na Zambia iri ku mwanya wa Kane.
Iyi Zambia ni yo yonyine u Rwanda rwatsinze mu mikino yo mu matsinda, ari nawo mukino rwahereyeho rutsinda ibitego 30-19.
Icyakora mu mikino yakurikiyeho, aba basore batozwa na Fayedh Zouabi, ntibahiriwe kuko batsinzwe na Algeria ibitego 46-25, banatsindwa na Nigeria ibitego 30-20.
Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe yakomeje akina imikino yo guhatanira imyanya. U Rwanda rwongera gutsinda Zambia na Uganda ariko rutsindwa ba Gabon na Congo Brazaville.
U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 12, rukurikira Congo yaje ku mwanya wa 11, rusoreza imbere ya Benin, Zambia, Kenya na Uganda.
Ni mu gihe indi mikino nayo biteganyijwe ko irara irangiye hakamenyekana amakipe ari ku mwanya wa gatatu kugeza ku wa 10.
Aha Cape Cerde na Algeria bihanganiye uwa 3-4, Nigeria na Angola bigahanganira uwa 5-6, mu gihe Morocco yo yegukanye uwa 7 itsinze Guinea yabaye iya 8.
Umukino wa nyuma usoza Igikombe cya Handball, uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026, uzahuza Misiri na Tunisia.











