sangiza abandi

Kiyovu Sports yaguye miswi na Gorilla FC

sangiza abandi

Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla FC, 0-0 mu mukino w’umunsi wa 18 muri Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino wahuje Gorilla FC na Kiyovu Sports. wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwahuje nuwo Musanze FC yanyagiyemo Gicumbi FC, umuba w’ibitego 3-0.

Igice cya mbere cy’umukino wa Gorilla FC na Kiyovu Sports cyaranzwe n’ihangana rikomeye mu kibuga hagati aho buri kipe yashakaga kwiharira umukino ariko indi ikayima amahirwe.

Igice cya mbere cy’umukino nta gitego kigeze kibonekamo, kugeza umusifuzi Rulisa Patience asifura ko amakipe yombi ajya mu kiruhuko cy’igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyagarutse n’ubundi ikipe zombi ubona ntayirusha indi cyane ariko hajyenda habaho kurema amahirwe abyara ibitego ku mpande zombi, aho nka rutahizamu wa Kiyovu Sports, Sandja Bulaya yahushije igitego asigaranye n’umuzamu wenyine.

Umukino wakomeje ugana mu minota ya nyuma, bongerwa iminota 3′ n’ubundi itigeze itanga amahirwe y’igitego ku mpande zombi.

Nyuma yo kugwa miswi, Gorilla FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 19 mu mikino 18 imaze gukina, ni mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 28 mu mikino 18 imaze gukina.

Imikino ya Shampiyona y’u Rwanda izakomeza ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, izabera kuri Stade ya Huye, irimo uzahuza Mukura na Etincelles.

Photos:

[fluentform id="3"]